Nyuma y’imyaka isaga 5 bakundana, Solange Knowles na Alan Ferguson bagiye gusezeranira imbere y’Imana n’imiryango bemeranye kuzabana akaramata mu bibi no mu byiza.
Nk’uko ikinyamakuru US Magazine cyabitangaje, Solange Knowles azatera ikirenge mu cya mukuru we Beyonce Knowles ubwo kuri iki Cyumweru ku itariki ya 16 Ugushyingo 2014 azambikana impeta n’umukunzi we.
Alan Ferguson w’imyaka 51 yagize ibanga ibyo gushing urugo kwe na Solange Knowles dore ko n’amashusho yafashwe ubwo bemeranyaga kuzabana nk’umugore n’umugabo yayahishe bikomeye.
Nubwo bakomeje kugira ibanga rikomeye ku bijyanye n’ubukwe bwabo, amakuru aturuka mu nshuti zabo za hafi avuga ko ko kuwa Gatanu tariki 15 bazajya kurebana filime, mu ijoro ryo kuwa gatandatu bakajya mu myiteguro ya nyuma maze ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2014 Knowless na Ferguson bakazereke imiryango n’inshuti ibirori nyir’izina.
Ubu ni ubukwe bwa kabiri Solange Knowles azaba akoze nyuma y’uko muri Gashyantare 2007 yatandukanye Daniel Smith barushinganye muri 2004. Bakoze ubukwe Solange afite imyaka 17 naho umusore afite imyaka 19 , batandukanye bamaze kubyarana umwana w’umuhungu witwa Julez.
Kugeza ubu Julez arerwa n’ababyeyi be Solange na Smith. Ubukwe bwa Solange Knowles na Alan Ferguson buzabera mu Mujyi wa New Orleans muri Leta ya Louisiane bugufi y’urugo abanamo n’umwana we Julez.
Si igitangaza ko Solange na Ferguson bakomeje guhisha amakuru y’ubukwe bwabo dore ko Beyonce Knowles na Jay Z na bo bakoze ubukwe muri Mata 2008 mu ibanga rikomeye.


















TANGA IGITEKEREZO