00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koffi Olomide agiye guhagarika kuririmba

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 6 August 2013 saa 06:33
Yasuwe :

Umuriribyi Antoine uzwi ku izina rya Koffi Olomide aherutse gutangariza inkuru ibabaje avuga ko agiye kureka umuziki, nyuma yo kumurika Album ya nyuma ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Urubuga Directcd rwanditse ko kuba Koffi Olomide, agiye kusezera umuziki ngo ntiyirengagije urukundo afitiye umuziki n’abafana be, bo batumye agera aho ageze ubu.
Koffi Olomide wabaye icyamamare muri Afurika ndetes no mu buhugu bimwe na bimwe byo ku isi, agiye gusezera umuziki amaze gukora (…)

Umuriribyi Antoine uzwi ku izina rya Koffi Olomide aherutse gutangariza inkuru ibabaje avuga ko agiye kureka umuziki, nyuma yo kumurika Album ya nyuma ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Urubuga Directcd rwanditse ko kuba Koffi Olomide, agiye kusezera umuziki ngo ntiyirengagije urukundo afitiye umuziki n’abafana be, bo batumye agera aho ageze ubu.

Koffi Olomide wabaye icyamamare muri Afurika ndetes no mu buhugu bimwe na bimwe byo ku isi, agiye gusezera umuziki amaze gukora Album 19 zose zigizwe n’indirimbo ziri mu njyana ya Disco.

Ubu aritegura gushyira hanze Album ya 20 ari nayo yifuza gutura abafana be, agahita asezera umuziki nk’uko yabitangarije urubuga CongoMikili.com.

Mbere yo kureka umuziki, Koffi Olomide n’itsinda rye rimufasha kubyina no gucuranga rizwi ku izina rya “Quartier Latin” bazabanza gukora ibitaramo bya nyuma.

Koffi Olomide avuga ko yifuza ko iyi Album ya 20 yise “13 ème Apotre”, iri mu njyana ya Rumba, yazaba urwibutso kiu bafana be.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages