00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koffi Olomide mu rugamba rwo kurwanya Ebola iherutse kumufungisha

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 31 October 2014 saa 08:27
Yasuwe :

Antoine Christophe Agbepa Mumba benshi bazi nka Koffi Olomide uherutse gutabwa muri yombi na Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashinjwa gutiza umurindi icyorezo cya Ebola na we yatangiye urugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.
Oeil d’Afrique itangaza ko, uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo gufatanya n’amahanga kurwanya Ebola nyuma y’ibiganiro yagiranye n’inzego z’umutekano mu Mujyi wa Kinshasa asobanurirwa uburemere bw’ibyo yakoze. Yafunzwe ku itariki ya 21 Ukwakira 2014 azira (…)

Antoine Christophe Agbepa Mumba benshi bazi nka Koffi Olomide uherutse gutabwa muri yombi na Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashinjwa gutiza umurindi icyorezo cya Ebola na we yatangiye urugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.

Oeil d’Afrique itangaza ko, uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo gufatanya n’amahanga kurwanya Ebola nyuma y’ibiganiro yagiranye n’inzego z’umutekano mu Mujyi wa Kinshasa asobanurirwa uburemere bw’ibyo yakoze. Yafunzwe ku itariki ya 21 Ukwakira 2014 azira ibyapa byanditseho ngo “Vieux Ebola” byamamazaga ibitaramo bye i Kinshassa.

Ibitaramo bya Koffi byafashwe nk’ibifite intego yo gukwirakwiza amakuru ayobya abaturage mu gutiza umurindi icyorezo cya Ebola mu gihe amahanga ahangayikishijwe n’uburyo cyarwanywa burundu.

Koffi Olomide yeruye avuga ko yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo gukora ibi bitaramo ndetse anasaba abafana bamwitirira iyi ndwara kureka iri zina ahubwo bagafatanya na we guhangana na cyo no kucyirwanya bivuye inyuma.

Ati “Ntabwo ndiho kugira ngo nshinyagurire abantu bahuye n’iki cyorezo cya Ebola, ahubwo ndiho kugira ngo mbafashe, aho bari hose bumve ko bafite ubufasha bwanjye. Twamagane Ebola, tunamagane abantu baha akato abarwayi ba Ebola ahubwo tubafashe tunashake uko twayirinda.”

Iri zina rya “Vieux Ebola”, Koffi yarihimbwe n’abafana mu rwego rwo kurishyigikira no kubereka ko ntacyo rimutwaye yahise arishimangira ategura ibitaramo byitiriwe iri zina ari nayo mpamvu yamanitse ibi byapa i Kinshasa.

Ebola imaze guhitana abagera kuri 4,500 mu burengerazuba bwa Afurika naho muri RDC ikaba imaze kwica abagera kuri 49. Ibyo Koffi yakoze Leta y’iki gihugu ibifata nko gutiza umurindi iki cyorezo.

Mu minsi yashize Koffi Olomide yiyise Sarkozy, izina ry’uwahoze ari Perezida w’u Bufaranda, nyuma yiyise Papa Benedigito wa XVI(wasimbuwe na Papa Francis). Kiliziya Gatulika muri RDC yamaganiye kure uyu muhanzi imubuza kwiyita iri zina ry’umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages