00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koffi Olomide yafunze umwuka ajya muri Zambia, ashobora gufungirwayo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 July 2018 saa 03:48
Yasuwe :

Koffi Olomide, umuririmbyi wo muri Congo uvugisha benshi yasubiye i Lusaka aho ategerejwe mu bitaramo bitandukanye nubwo yakomanyirijwe ndetse inzego zimwe zikamusabira gutabwa muri yombi ngo aryozwe ibyaha ashinjwa.

Uyu muhanzi uzwi ku mazina arimo "Shakespeare of Zaire", "Grand Mopao", "Mokonzi", "Tcha Tcho king", "Nkolo Lupemba" , "Sarkozy" n’andi menshi yakunze kugaruka mu itangazamakuru kenshi ku byaha byiganjemo urugomo, guhohotera abagore no kugira imyitwarire idahwitse.

Ubwo biheruka yari muri Kenya aho yagiriye ibizazane bikomeye abitewe no gukubitirayo umwe mu babyinnyi be, agahambirizwa shishi itabona ndetse abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakamwamagana.

Olomide yageze mu Mujyi wa Lusaka mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 25 Nyakanga, atwawe n’indege ya Kenya Airways. Yazindutse azenguruka ku Ngoro y’Abaperezida yo muri icyo gihugu avuga ko ari guha icyubahiro abatabarutse.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe ibijyanye n’ibirego ashinjwa asubiza mu mvugo itangaje cyane ati “Silence, silence, silence.”

Koffi w’imyaka 62, yagiye muri Zambia mu gihe leta yari iherutse gutangaza ko itamwifuza ku butaka bw’iki gihugu ndetse Ambasade y’u Bufaransa i Lusaka yahise isaba ko naramuka ahageze agomba guhita afungwa.

Yari aherutse gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi akagezwa imbere y’ubutabera mu Bufaransa aho akurikiranweho ibyaha byo gukoresha ubusambanyi abagore bamubyiniraga abandi akabafungira mu nzu mu buryo bubabuza umudendezo.

Koffi Olomide uherutse gusabirwa gufungirwa muri Zambia, yafashe umwanzuro wo kujyayo

Mu mpamvu Koffi Olomide atarebwa neza muri Zambia mbere y’urugendo rwe, ahanini harimo ibyaha yakoze birimo gukubita abagore no gusambanya bamwe mu bamubyiniraga mu myaka yatambutse; ariko by’umwihariko yahawe akato kubera umufotozi wo muri iki gihugu yakubise ubwo aherukayo mu Ukuboza 2012.

Icyo gihe yatawe muri yombi nyuma humvikana inkuru z’uko yatorotse. Byari bibaye ubugira kabiri kuko mu yindi myaka ibiri yari yabanje, uyu muhanzi na bwo byavuzwe ko bagerageje kumufata agacikira muri Afurika y’Epfo akoresheje moto.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages