Iriba ni Korali ibarizwa mu itorero ADEPR ku mudugudu wa Taba mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajepfo, igiye kumurika album ya kabiri y ’amashusho bise “ Nzabana nawe” ikaba itandukanye cyane n’iya mbere.
Ndagijimana Stanysilas umuyobozi w’iyi korali avuga ko iyi album yateguranwe ubushishozi kandi ko bafashijwe n’Imana bafite icyizere cy’uko ubutumwa buri mu ndirimbo ziyigize buzahindura bukanafasha imitima ya benshi.
Yagize ati “Nyuma yo kumurika DVD ya mbere twise “ Irakubaha “ yari iriho indirimbo zakunzwe na benshi zirimo iyitwa “Yakobo, Irakubaha “ n’izindi turi mu myiteguro yo gushyira ku mugaragaro amashusho y’indirimbo z’amajwi twashyize ku mugaragaro mu minsi ishize.”
Akomeza avuga ko album bakoze mbere amashusho yayo atabaye meza ariko kuri ubu akaba yizeza abakunzi babo ko hari impinduka nyinshi zabayeho mu gukora ayo bagiye kumurika.
Iyi album izashyirwa hanze ku itariki ya 19 Ukwakira 2014 mu gitaramo kizabera mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye .Abantu bose bakaba batumiwe dore ko no kwinjira ari ubuntu .
Muri iki gitaramo kandi ngo hazabaho igikorwa cyo gushimira Imana ibyo yabashoboje gukora banabonereho umwanya wo guhiga imihigo y’ibyo bateganya gukora, bafashijwe n’Imana.
Muri iki gitaramo bazafatanya na Korali Itabaza yo ku mudugudu wa ADEPR Taba hamwe na New Melody Choir.
Korali Iriba imaze kugira album eshatu z’amajwi harimo iyitwa “Komera ukomeze n’abandi” yasohotse mu mwaka wa 2005 , “Irakubaha” yasohotse muri 2008 na “Nzabana nawe” yasohotse 2013 .
Abaririmbyi bayo batangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka w’1995, batangira ari 18, kuri ubu bamaze kugera ku 110. Iyi korali yagiye igaragara mu bikorwa bitandukanye byo guhemba bagenzi babo bitwaye neza, ikaba yaranegukanye ibihembo bigera kuri bitatu harimo icyo yegukanye mu mwaka wa 2010, 2011, 2013 .



















TANGA IGITEKEREZO