Umugande Denzel n’Umunyakenya Huddah babimburiye abandi mu kwirukanwa mu marushanwa ya Big Brother Africa ari kuba ku nshuro yayo ya 8 muri Afurika y’Epfo.
Birukanywe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru kuko ari bo batatowe cyane ugereranyije na bagenzi babo.
26 nibo basigaye muri uyu mukino. Kuri iyi nshuro iri rushanwa rya Big Brother Africa 8, ryahawe izina rya "The Chase" rizamara iminsi 91, aho abaririmo baba bari mu nzu imwe harebwa amashusho y’imyitwarire yabo hagatorwamo uwitwaye neza kurusha abandi.
Uyu azahabwa akayabo k’amadolari ibihumbi magana atatu kashi ($300 000) ni ukuvuga angana na miliyoni ijana na mirongo icyenda n’eshanu (195,000,000) ushyize mu mafaranga y’u Rwanda.
Inkuru bifitanye isano:
Big Brother Africa igarutse ku nshuro ya 8 yitwa ‘The Chase’



















TANGA IGITEKEREZO