Imfura ya Chameleone Abba Marcus uherutse kwinjira mu muziki yitwa T-REX yatangiye kurarura abakobwa ndetse no kubatesha umurongo ku myaka 11 gusa afite.
Nk’uko Bigeye yabitangaje, uyu mwana akomeje guca agahigo ko gukundwa n’abakobwa benshi aho yiga mu ishuri cya Green Hills Academy Kampala.
Mu ishuri yigamo rya Green Hills Academy usanga abana b’abakobwa ari we barangamiye aho gukurikira mwarimu ndetse ugasanga barwanira kwicarana na we cyangwa kumva abaganiriza.
Umwe mu barimu bamwigisha yavuze ko abana b’abakobwa batagikurikira amasomo nka mbere ahubwo ngo basigaye bahoza amaso kuri Abbas.
Yagize ati, “Uyu mwana yabaye icyamamare nka se, abakobwa bose usanga bashaka kumwicara iruhande. Ejo bundi mu karuhuko kabo mperutse gusanga ari hagati y’abakobwa umunani abaririmba ubona badashaka ko abava iruhande”.
Uyu mwana wa Chameleone abaye icyamamare mu gihe gito gishoboka nyuma yo gusohora indirimbo ye yitwa ‘Game Over’ aherutse no gukorera amashusho yakoze n’igitaramo cyitabirwa n’umubare w’abantu batari bake kandi ubona bose bamwishimiye.
Kuri Chameleone avuga ko afata umuhungu we nk’ingabo ikomeye kandi aterwa ishema n’ibyo akora.
Yagize ati, “Uyu muhungu afite impano, kandi impano izana igikundiro, nizeye ko Abbas Marcus aka T-REX azagera kure muri 2015”.
Abbas Marcus yagaragaye bwa mbere ku rubyiniro ubwo yari aherekeje se, nyuma yaje gukora indirimbo ye bwite yise ‘Game Over’ kuri ubu amaze kugira izina rikomeye muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO