Umuhanzi ‘Chris Kelly’ wabarizwaga mu itsinda ‘Kris Kross’ ryamenyekanye cyane mu myaka ya za 90 mu njyana ya Hip Hop, yapfuye ku myaka 34 y’amavuko.
Nk’uko Dailymail kibitangaza, Betty Honey, ushinzwe iperereza mu biro bya Fulton County Medical Examiner, yatangaje ko Kelly yashizemo umwuka kuri uyu wa gatatu ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’/5pm) mu ivuriro ryitwa Atlanta Medical Center, hakaba hagikorwa ibizamini kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Umunyamakuru uzwi cyane wa Radio Atlanta witwa ‘DJ Greg Street’ yagize ati: “Nakiriye telefoni ya mubyara wa Kelly musaa moya n’iminota 45, arambwira ngo hashize nk’iminota 20 basanze Kelly iwe arembye cyane, bamujyana kwa muganga, none ngo byahise birangira.”
Mu gihe gito, abantu b’ibyamamare bari batangiye kwihanganisha inshuti n’imiryango ba Kelly ku bw’urupfu rwe rutunguranye babicishe kuri Twitter, aho ‘LL Cool J’ ,mugenzi we w’umuraperi akaba n’umukinnyi wa filimi yahise atangaza ko ahita amuhimbira indirimbo yise ’R.I.P Chris Kelly’, naho umukinnyikazi wa filimi ‘Alyssa Milano’ na we yahise amwifuriza kuruhuka mu mahoro.
Chris Kelly wari uzwi nka ‘Mac Daddy’ mu itsinda ‘Kris Kross’ yari afitanye na mubyara we Chris Smith uzwi nka ‘Daddy Mac’, bagurishije kopi miliyoni 4 z’ibihangano byabo bagifite imyaka 13 gusa mu myaka ya za 90, aho bamenyekanye cyane mu ndirimbo yabo “Jump” bakoze mu w’1992, ikaba yari iri kuri alum yabo ya mbere bise ‘Totally Krossed Out’ yagurishijwe cyane bigatuma bayobora urutonde ruzwi nka ‘Billboard charts’ mu gihe cy’ibyumweru bine bikurikiranye.
Iri tsinda, ryafashijwe na Jermain Dupri waribonyemo ubuhanga budasanzwe bakiri bato, dore ko na we yari afite imyaka 18 bo bafite 13 mu w’1990, abakorera album yatumye bamenyekana cyane bigera aho bakoranye na Michael Jackson mu bitaramo yari yise ‘Dangerous World Tour’ mu w’1992, bakagaragara no mu mashusho y’indirimbo ze, ndetse mu w’1993 bakanahamagarwa mu bihembo Nickelodeon Kid’s Choice Awards.
Album yabo ya kabiri n’iya gatatu nazo zarakunzwe ziranagurwa cyane, ariko ntizaguzwe nk’iya mbere, bitewe n’uko Mac Daddy (Chris Kelly) na Daddy Mac (Chris Smith) bari bamaze gukura, bahigana n’ibindi bihanganye.
Itsinda ‘Kris Kross’ kandi ryanamenyekanye cyane ku bw’imyambarire yakundaga kubaranga, aho bamparaga imyenda ireba inyuma, Kelly akaba atabarutse nyuma y’uko muri Gashyantare itsinda ryabo ryari bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bahuriye i Atlanta mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 inzu itunganya umuziki ya ‘So So Def Recordings’ imaze ishinzwe.
Reba indirimbo yabo "Jump" hano:



















TANGA IGITEKEREZO