00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 56 Madonna yifotoje yashyize amabere ku ka rubanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 December 2014 saa 10:39
Yasuwe :

Nyuma y’uko mu kwezi gushize Kim Kardashian yacaga ibintu kuri internet kubera amafoto ye yambaye ubusa, ubu hakurikiyeho umuhanzi Madonna w’imyaka 56 y’amavuko wifotoje yashyize amabere hanze.
Nk’uko dailymail yabitangaje, aya mafoto ya Madonna agomba gukoreshwa ku gifuniko cy’ikinyamakuru Interview Magazine. Amafoto y’uyu mukecuru yasakajwe ku mbuga za internet ndetse ni umwe mu bari gushakishwa cyane kubera uburyo yemeye kwereka Isi amabere ye, igice gikomeye ku mubiri w’umugore. (…)

Nyuma y’uko mu kwezi gushize Kim Kardashian yacaga ibintu kuri internet kubera amafoto ye yambaye ubusa, ubu hakurikiyeho umuhanzi Madonna w’imyaka 56 y’amavuko wifotoje yashyize amabere hanze.

Nk’uko dailymail yabitangaje, aya mafoto ya Madonna agomba gukoreshwa ku gifuniko cy’ikinyamakuru Interview Magazine. Amafoto y’uyu mukecuru yasakajwe ku mbuga za internet ndetse ni umwe mu bari gushakishwa cyane kubera uburyo yemeye kwereka Isi amabere ye, igice gikomeye ku mubiri w’umugore.

Madonna yemeye kwifotoza ashyize amabere ye hanze nyuma y’ukwezi hasohotse amafoto ya Kim Kardashian wemeye kwereka Isi yose ubwambure bwe ubwambure bwe, ibi bikaba byaramuhesheje kuza ku mwanya wa mbere w’abantu bashakishijwe cyane kuri interineti mu mwaka wa 2014.

Benshi batunguwe n’amafoto ya Madonna maze batangira kuyagereranya n’andi yagiye yifotozwa n’ibihangange bikomeye.

Nubwo benshi banenze Madonna wifotoje yashyize amabere hanze kandi ari umukecuru. Kim Kardashian we yamushimiye abinyujije ku rubuga rwa Twitter avuga ko ari igikorwa cyiza ndetse ko agaragara neza kuri aya mafoto.

Madonna w’imyaka 56 ni umubyeyi w’abana bane yashyize aya mafoto hanze mu gihe yitegura gushyira hanze album ye mu mwaka wa 2015.

Madonna yaherukaga gusohora album mu mwaka wa 2012 ubwo yashyize hanze MDNA igatwara n’umwanya wa mbere kuri Billboard 200 chart.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages