00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 65 Papa Wemba yambikanye impeta n’umugore we

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 10 August 2014 saa 09:25
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 09 Kanama 2014 nibwo Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba benshi bazi nka Papa Wemba yasezeraniye kuzabana akaramata na Amazone nyuma y’imyaka 44 babana.
Papa Wemba n’umugore we basezeraniye muri Kiliziya ya Saint-Joseph de Matongé mu mujyi wa Kinshassa , kwiyakira bibera muri Madiakoko i Matongé.
Ubukwe bw’uyu muhanzi w’icyamamare muri Congo bwatashywe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Augustin Matata Ponyo Mapon.
Papa (…)

Papa Wemba n’umugore we Marie Rose Luzolo « Amazone » basezeraniye kuzabana akaramata mu buryo bwa gikristu bafitanye abana batandatu.

Ubukwe bwa Papa Wemba , umuyobozi wa orchestre Viva la Musica bwatangiye kuri uyu wa Gatandatu bukaba bugomba kumara iminsi itatu bityo ibirori bizarangira kuwa Mbere Tariki ya 11 Kanama 2014. Inshuti n’abavandimwe b’uyu muhanzi, bagomba kumara iyi minsi itatu barya, banywa banabyina indirimbo z’uyu muhanzi gusa.

Kuva mu 1970 Papa Wemba abana na Marie Rose Luzolo, bari barasezeranye imbere y’amategeko gusa, batewe ingabo mu bitugu n’abana babo, aba bombi biyemeje gusezerana imbere y’Imana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages