Umwe mu bahanzi bamamaye mu muziki wa rock, Tina Turner, w’imyaka 73, yashyingiwe n’umukunzi we bamaranye igihe Erwin Bach, w’imyaka 53.
Ubukwe bwabo mu mategeko bwabereye mu Busuwisi kuri uyu wa Kane. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Tina Turner, na Erwin Bach baherukaga gukora indi mihango y’ubukwe.
Bombi batangiye gukundana kuva mu myaka ya za 80.
Turner, afite ibihembo umunani bikomeye muri muzika bya Grammy. Yamamye mu ndirimbo nka River Deep, Mountain High, Private Dancer n’izindi. Yari yarashyingiwe na Ike Turner ariko baza gutandukana.
Uyu mugabo we Erwin Bach, we asanzwe atunganya indirimbo.
Kanda hano urebe ubuzima bwa Tina Turner:



















TANGA IGITEKEREZO