Abba Marcus Mayanja imfura ya Chameleone yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Game Over’ ndetse na we akaba ari umwe mu bahanzi bagize Leone Island Music Empire ya se.
Nk’uko Dr Jose Chameleone yabitangaje binyuze kuri Paji ye ya Facebook, yasobanuye ko umwana we Abba Marcus Mayanja ashyize hanze iyi ndirimbo ya mbere ndetse na we akaba agomba kuzatera ikirenge mu cye mu muziki.
Mu bitekerezo byashyizwe ku ifoto igaragaza amazina y’indirimbo Abba yasohoye benshi bagarukaga ku mpano ikomeye umuryango wa Mayanja(se wa Chameleone) ufite dore ko hafi y’abana be bose ari abahanzi. Abana ba Chameleone bose na bo batozwa kuzavamo abahanzi bakomeye.
Abba Marcus Mayanja w’imyaka 9 washyize hanze indirimbo ye ya mbere, asanzwe yarigishijwe na se gucuranga gitari, inanga ya kizungu ndetse abasha kwiyandikira indirimbo akayishyira ku manota y’umuziki.
Abba wiga muri Greenhill Academy mu mpera z’umwaka wa 2013 yagiye guhagararira Uganda yoherejwe n’ishuri rye mu Buhinde mu nama mpuzamahanga yari yahuje abana baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Uyu mwana anasanzwe aherekeza Chameleone ku rubyiniro by’umwihariko mu bitaramo bye bwite. Yaherekeje Chameleone ku rubyiniro muri Badilisha Concert banageranye mu Rwanda ubwo yitabiraga igitaramo cyo kumurika album ‘Uwo ndi we’ ya Knowless.



















TANGA IGITEKEREZO