Ku nshuro yaryo ya gatatu mu Rwanda, iserukiramuco rya filime za gikristo ryongeyemo icyiciro gishya cy’indirimbo z’Imana zifite amashusho kibaka kiziyongera mu byari bisanzwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Chris Mwungura uyobora True Way Entertainment ari nayo itegura iri serukiramuco yatangaje ko muri Rwanda Christian Film Festival y’uyu mwaka hazagaragaramo icyiciro gishya cy’indirimbo z’amashusho(Gospel Music Video category) mu rwego rwo gufasha abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana kugeza amashusho yabo ku rwego mpuzamahanga.
Mwungura Chris yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti “Celebrating New Talents” ndetse bakaba banatangije gahunda y’amahugurwa azafasha Abanyarwanda kwerekana impano bafite muri sinema.
Ati “Hari intambwe ikomeye tumaze kugeraho kandi ishimishije, turi no gutegura amahugurwa azajya afasha abana b’Abanyarwanda kumenya impano bafite ndetse bakamenya n’uburyo bazibyaza umusaruro ufatika.”
Umuyobozi wa True Way Entertainment avuga ko bamaze kugera ku rwego rwiza ndetse bakaba bafitanye imikoranire myiza n’andi maserukiramuco mpuzamahanga.
Bimwe mu byiciro bihembwa muri iri serukiramuco harimo Filime ndende, Filime ngufi, Umukinnyi witwaye neza(umukobwa n’umuhungu), Umuyobozi mwiza wa filime ndetse hanabembwa filime ndende n’ingufi biba byaturutse hanze y’u Rwanda.
Uretse amahugurwa ajyanye na sinema atangwa mu gihe kingana n’icyumweru, muri iri serukiramuco kandi hagenda hanerekanwa zimwe muri filime ziba zihatanira ibihembo hirya no hino mu gihugu.
Iri serukiramuco rirebana na filime za gikristo gusa, aho bakira filime itarengeje byibura igice cy’umwaka ndetse n’amashusho y’indirimbo zitarengeje umwaka zikozwe bakazatangira kuzakira guhera tariki ya 08 Ukwakira 2014.
– Rwanda Christian Film Festival izafungurwa ku mugaragaro ku itariki 16 Ugushyingo 2014 ku Kimihurura muri salle ya RRA .
– Amahugurwa ku basanzwe bari mu mwuga wa Sinema n’abandi babyifuza azatangira ku ya 18 kugeza 21 Ugushyingo 2014 akazabera kuri Kwetu Film Institute aho bazigishwa n’inzobere muri sinema bo mu Budage
– Kwerekana filime ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali
– Iri serukiramu rikazasozwa kwitariki ya 23 Ugushyingo 2014 ku Kimihurura muri salle ya RRA
Abazashobora kwitabira Rwanda Christian Film Festival 2014 bazataramirwa n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo zihimbaza Imana barimo Winnie Rugamba , Natasha , Serge Iyamuremye , Honore & G-Band n’abandi benshi.


















TANGA IGITEKEREZO