00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwinjira mu gitaramo cya Bebe Cool muri Serena Hotel ni miliyoni 5

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 14 July 2014 saa 08:10
Yasuwe :

Nyuma y’ibyumweru bike Dr Jose Chameleone atangaje ko agiye gukora amateka agakora igitaramo gihenze kandi ari wenyine aho kucyinjiramo bizaba ari miliyoni imwe, Bebe Cool yahise amwereka ko batandukanye mu muziki ategura icya miliyoni eshanu.
Bebe Cool na mugenzi we Chameleone basanzwe bahangana mu bijyanye n’imitungo ndetse by’umwihariko mu muziki, mu mateka y’iki gihugu nibo bahanzi bateguye ibitaramo byabo bwite bihenze. Mu minsi ishize ubwo Chameleone yatangazaga ko kwinjira mu (…)

Nyuma y’ibyumweru bike Dr Jose Chameleone atangaje ko agiye gukora amateka agakora igitaramo gihenze kandi ari wenyine aho kucyinjiramo bizaba ari miliyoni imwe, Bebe Cool yahise amwereka ko batandukanye mu muziki ategura icya miliyoni eshanu.

Bebe Cool na mugenzi we Chameleone basanzwe bahangana mu bijyanye n’imitungo ndetse by’umwihariko mu muziki, mu mateka y’iki gihugu nibo bahanzi bateguye ibitaramo byabo bwite bihenze.

Mu minsi ishize ubwo Chameleone yatangazaga ko kwinjira mu gitaramo cye bwite bisaba miliyoni imwe y’amashiringi ya Uganda kuri buri mufana, Bebe Cool yahise ategura ikindi cya rurangiza ndetse ashyiraho igiciro gikibye inshuro eshanu icyo Chameleone yashyizeho dore ko ku mpapuro zamamaza icya Bebe Cool yashyizeho miliyoni eshanu z’amashiringi ya Uganda , uyashyize mu manyarwanda agera kuri 1,297,235.

Nk’uko yabitangaje binyuze ku rubuga rwa Facebook, Moses Ssali (aka Bebe Cool) yavuze ko yamaze gutangira ibikorwa byo kwamamaza iki gitaramo cye yise ‘BBC 888’ (Best of Big Size Bebe Cool 888) kizaba ku itariki ya 8 Kanama 2014 muri Serena Hotel i Kampala, kikaba cyaratewe inkunga na Club beer na K FM.

Icya Chameleone kizaba mu Kuboza 2014, muri Serena Hotel.

Ibinyamakuru bimwe na bimwe byo muri Uganda, byatangaje ko Bebe Cool ashobora kuba yateguye iki gitaramo mu rwego rwo guhombya mugenzi we Chameleone ari na we wabanje gutangaza igitaramo cye bwite gihenze kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka ya Uganda.

Mu gitaramo cye bwite aheruka gukora umwaka ushize akacyita Cocodiosis, kwinjira byari amashiringi ya Uganda 75,000 mu myanya y'icyubahiro

Icya Bebe Cool nikiramuka kigenze neza ndetse kikaba cyitezwemo abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu, icya Chameleone gishobora kuzitabirwa n’abantu basanzwe nyamara ari cyo yari agamije kuririmbira abanyacyubahiro kugira ngo abereke aho urwego rw’umuziki we rugeze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages