00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lady Gaga yahaye igare umufana we urwaye indwara yo mu rukenyerero

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 19 April 2013 saa 11:46
Yasuwe :

Umuririmbyi Lady Gaga kuri ubu uri gukurikirana ikibazo cy’uburwayi bwe, yiyemeje no gufasha umwe mu bafana be nawe ufite uburwayi bwo mu rukenyerero “hanche” nk’ubwo afite.
Nk’uko tubikesha 7sur7, umuririmbyi w’umunyamerikakazi w’imyaka 27 y’amavuko uzwi ku izina rya Lady Gaga, nyuma yo gusoma ubutumwa yohererejwe n’umwe mu bafana be uzwi ku izina rya Emma amutangariza ko arwaye kimwe nkawe kandi adafite ubushobozi bwo kwivuza kuko buhenze cyane yahise afata umwanzuro wo kumufasha amuha (…)

Umuririmbyi Lady Gaga kuri ubu uri gukurikirana ikibazo cy’uburwayi bwe, yiyemeje no gufasha umwe mu bafana be nawe ufite uburwayi bwo mu rukenyerero “hanche” nk’ubwo afite.

Nk’uko tubikesha 7sur7, umuririmbyi w’umunyamerikakazi w’imyaka 27 y’amavuko uzwi ku izina rya Lady Gaga, nyuma yo gusoma ubutumwa yohererejwe n’umwe mu bafana be uzwi ku izina rya Emma amutangariza ko arwaye kimwe nkawe kandi adafite ubushobozi bwo kwivuza kuko buhenze cyane yahise afata umwanzuro wo kumufasha amuha igare ryo kugenderamo.

Emma yagize ati “ Gaga yarampamagaye ampuza n’itsinda ry’abaganga be n’abandi bamubaze I New York, kuko nari maze igihe kinini nkeneye ubuvuzi bwo mu gice cy’urukenyerero (hanche).” Emma yongeraho ko kuri ubu Lady Gaga yarangije kumusabira gahunda y’igihe icyo gikorwa kizabera, akaba yaranemeye kumwishyurira itike y’indege izamwerekeza I New York.

Muri iki gikorwa Lady Gaga ntazaba ahari, ariko Emma yatangaje ko byamushimishije ku buryo yumva ko ari umunyamahirwe ukabije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages