Lady Gaga uzwiho udushya no gukora ibintu bitangaje yavuze ko yagize ihungabana rikomeye ubwo yafatwaga ku ngufu akiri umwangavu ndetse ngo byamusigiye ibikomere byanze gusibangana ku mutima we.
Uyu muririmbyi w’imyaka 30 yabwiye ikiganiro Today Show ko nyuma y’igihe gishize afashwe ku ngufu yagize ibibazo by’uruhurirane bikimukurikirana kubera ingaruka mbi zo gufatwa ku ngufu akiri muto gusa yabwiye abandi bagore n’abakobwa bahura n’iki kibazo ko badakwiye kubiceceka kuko iyo bivuzwe bifasha uwahohotewe kongera kwiyumva mu muryango.
Yagize ati “Ndacyafite ibibazo bikomeye by’uburwayi bw’ihungabana, ndacyafite inkurikizi z’ibibazo nagize.”
Lady Gaga yasuye itsinda ry’abatinganyi batagira imiryango babarizwamo mu Mujyi wa New York abaganiriza ku buzima bw’ibibazo yanyuzemo mu myaka cumi n’umwe ishize.
Yababwiye ko agifatwa ku ngufu yihereranye ibibazo yanga kubiganiriza undi muntu wese kugeza ubwo byamurenze atangira kubivuga byeruye. Ati “Ntabwo nari narigeze mbibwira umuntu uwo ari we wese, narabivuze ndakira, nararuhutse…”
Lady Gaga avuga ko umutima mwiza abaganga bamuvuye bamweretse wamushyizemo imbaraga zo gukira byihuse; by’umwihariko ngo akibwira umuryango n’inshuti ze ubuhamya bw’ibyamubayeho byaramufashije cyane bituma akira bimwe mu bikomere.

Ati “Umutima mwiza neretswe n’abaganga, umuryango ndetse n’inshuti zanjye waramfashije […] Byatumye nkira ibikomere nagendanaga umunsi ku munsi.”



Ibitekerezo 0