Ishyamba si ryeru hagati ya Birdman nyiri Cash Money Records na Lil Wayne na nyuma y’uko album ye itinze gusohoka ndetse kuri ubu bikavugwa ko idateze kuzasohoka kubera ibibazo bikomeye aba bagabo bombi bafitanye.
Nk’uko Trace TV yabitangaje, hari umwuka mubi hagati ya Lil Wayne na Birdman, benshi bafata nk’umubyeyi w’uyu muraperi, biturutse ku bwumvikane buke ndetse no kutubahiriza amasezerano bafitanye.
Abinyujije kuri Twitter ,Lil Wayne yiseguye ku bafana be, inshuti ze ndetse n’umuryango we avuga ko kuba agiye kuva muri Cash Money atari ibintu bizamworohera ariko nta yandi mahitamo afite.
Yagize ati, “Bafana banjye album Tha Carter V ntizajya hanze kubera ko Cash Money yanze kuyisohora, si amakosa yanjye bityo rero mbasabye imbabazi. Ngiye kuva muri Cash Money kuko nahabereye imfungwa kandi ntimuzandenganye,murakoze”.
Lil Wayne agiye kuva muri Cash Money nyuma y’uko Tyga na we yavuze ko nta musaruro ahakura ungana n’uwa bagenzi be nka Nicki Minaj na Drake.
Ibiri kuba byose Lil Wayne arabishinja Birdman afata nk’umubyeyi we kuko asa nk’ushaka kuryamira icyerekezo ndetse n’inyungu ze.
Album Tha Carter V ya Lil Wayne yagombaga gusohoka muri Gicurasi yigizwa mu Kwakira bigera mu Kuboza aho yari iteganyijwe gushyirwa hanze ku tariki 9 none birangiye Lil Wayne avuze ko bitagishobotse bitewe n’uburyo abonamo ibintu.
Lil Wayne agiye kuva muri Cash Money nyuma y’uko Busta Ryhmes na Mystikal bayivuyemo gusa azakomeza guhurira na Nicki Minaj ndetse na Drake muri Young Money.


















TANGA IGITEKEREZO