Ibintu bikomeje kuba bibi hagati y’umuraperi Lil Wayne n’Umuyobozi wa Cash Money Records kubera album ‘Tha CarterV’ y’uyu muraperi yatinze kujya hanze.
TMZ yatangaje ko Lil Wayne yahaye gasopo mugenzi we Birdman amubwira ko nadakora uko ashoboye ngo iyi album ijye hanze byihuse, ngo ikibazo cyabo azakigeza ku yindi ntera bakizwe n’inkiko.
Lil Wayne ashimangira ko akazi ko gutunganya album ye ‘Tha CarterV’ karangiye kera ndetse agashinja ubuyobozi bwa Cash Money Records kudindiza ishyirwa hanze ryayo. Ku rundi ruhande, Birdman ari na we muyobozi wa Cash Money, we avuga ko iyi album itararangira neza ku buryo bayishyira hanze.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba baraperi bombi ntibagicana uwaka kuva Lil Wayne yatangaza ko agiye kuvana akarenge muri Cash Money Records. Ubuyobozi bwa Cash Money burangajwe imbere n’iterambere ryabwo mu gihe Lil Wayne na we ari kurwana ku nyungu ze atitaye ku bye na Birdman.
Album Tha Carter V ya Lil Wayne yagombaga gusohoka muri Gicurasi 2014 yigizwa mu Kwakira 2014 nabwo ntiyajya hanze. Mu minsi mike ishize nibwo Lil Wayne yari yatangaje ko agiye kuva muri Cash Money kubera inyungu ze ziri kuryamirwa none ageze aho avuga ko ashobora kuziyambaza inkiko bagakizwa na Leta.



















TANGA IGITEKEREZO