00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lolilo na Farious bagiye kumvana imbaraga imbere y’abafana

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 7 November 2014 saa 09:44
Yasuwe :

Abahanzi Lolilo na Big Farious basanzwe bazwiho guhangana, guterana amagambo no kuba barwana iyo baramutse bahuye, bateguriwe igitaramo bazahuriramo bombi kugira ngo bigaragarize abafana ufite ingufu n’igikundiro kurusha abandi amenyekane bave mu magambo.
Lolilo na Big Farious biteganijwe ko bazahurira mu gitaramo cyiswe “Ninde Ushoboye ?” aho bazaba berekana ufite ubushobozi mu muziki kurusha uwundi dore ko aba bahanzi bombi ubusanzwe bahora bahanganye ndetse buri wese agahora yishongora (…)

Abahanzi Lolilo na Big Farious basanzwe bazwiho guhangana, guterana amagambo no kuba barwana iyo baramutse bahuye, bateguriwe igitaramo bazahuriramo bombi kugira ngo bigaragarize abafana ufite ingufu n’igikundiro kurusha abandi amenyekane bave mu magambo.

Lolilo na Big Farious biteganijwe ko bazahurira mu gitaramo cyiswe “Ninde Ushoboye ?” aho bazaba berekana ufite ubushobozi mu muziki kurusha uwundi dore ko aba bahanzi bombi ubusanzwe bahora bahanganye ndetse buri wese agahora yishongora kuri mugenzi we cyane cyane mu itangazamakuru.

Iki gitaramo cyiswe “Who is the best cyangwa Ninde ushoboye?” kizitabirwa n’abandi bahanzi bakomeye i Burundi harimo nka T-Max, Happy Famba, Emery Sun, Jay Fire, The cousins, Rally Joe gisozwe na Lolilo na Farious berekana ushoboye kurusha undi.

Big Farious aherutse gushyira hanze amashusho ya 'Whats my name'

Benshi bategereje udushya twinshi muri iki gitaramo aba bahanzi bazahuriramo, dore ko bitajya bipfa koroha ngo bahurizwe hamwe ndetse n’ibitaramo bimwe bagiye bahuriramo barashyamiranaga bikageza n’aho barwana. Kuri iyi nshuro, nyuma y’igitaramo hazamenyekana umuhanzi urusha undi ari nabyo bizashyira akadomo ku magambo bagiye baterana mu myaka yashize.

Lolilo na we ngo yiteguye kugaragaza ko ahiga mukeba we mu muziki.

Lolilo na Farious bakunze gushwanira mu bitaramo kenshi ndetse bagafatana mu mashati. Kuri iyi nshuro Abarundi baribaza niba aba bahanzi badashobora kuzongera kurwana nyuma y’uko wenda umwe azaba agaragaje ko arusha undi.

Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba ku tariki ya 16 Ugushyingo 2014 kikabera kuri Alpha CD Technology.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages