00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malawi: Intambara y’amagambo hagati ya Madonna na Perezida Joyce Banda

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 16 April 2013 saa 10:20
Yasuwe :

Umuhanzikazi Madonna aragawa cyane na Leta ya Malawi imushinja kubesha abaturage bayo kubatera inkunga, ariko amaso agahera mu kirere. Nk’uko tubikesha 7sur7, Umukuru w’igihugu cya Malawi, Joyce Banda, yatangaje ko abababazwa cyane n’ukuntu Madonna aza akabeshya abaturage b’igihugu cye ngo azabafasha bagategereza bagaheba.
Abivuguruza, Madonna yagize ati: “Nababajwe cyane n’ibyo Perezida Joyce Banda yamvuzeho ngo mbesha abaturage be, ndetse ngo n’uburyo nitwaye ubwo mperutse gusura (…)

Umuhanzikazi Madonna aragawa cyane na Leta ya Malawi imushinja kubesha abaturage bayo kubatera inkunga, ariko amaso agahera mu kirere.

Nk’uko tubikesha 7sur7, Umukuru w’igihugu cya Malawi, Joyce Banda, yatangaje ko abababazwa cyane n’ukuntu Madonna aza akabeshya abaturage b’igihugu cye ngo azabafasha bagategereza bagaheba.

Abivuguruza, Madonna yagize ati: “Nababajwe cyane n’ibyo Perezida Joyce Banda yamvuzeho ngo mbesha abaturage be, ndetse ngo n’uburyo nitwaye ubwo mperutse gusura Malawi. Sinzi icyamuteye kuvuga gutyo, kuko si ukuri.”

Ubwo aheruka muri Malawi, Madonna yagiye yizeye kwakirwa nk’umuntu wo gushimirwa cyane, dore ko afite n’abana babiri bo muri Malawi arera, ndetse akagira n’umushinga wo gufasha Malawi yise ‘Raising Malawi’, ariko yatunguwe no kubona yakirwa nk’umuntu usanzwe cyane, hanagerekwaho amagambo avuga ko yaje mu gihugu cyabo atabimenyesheje.

Hashize imyaka ibiri Madona yemereye abaturage ba Malawi kububakira amashuri y’abakobwa yari kuzamutwara akayabo ka miliyoni 10 z’Amayero, ariko nyuma aza guhindura iyo gahunda, avuga ko agiye gufasha Malawi kubaka ibigo binini by’amashuri byakira abana benshi kandi akazakomeza kuyifasha, nk’uko witwa ‘Trevor Neilson’, Umuyobozi w’ibikorwa by’urukundo bya Madonna yabitangaje.
Ibyo nabyo ariko Madonna ntarabikora, akaba ari yo mpamvu bamufashe nk’umubeshyi kuko ibye biherera mu magambo gusa.

Madonna Louise Veronica Ciccone w’imyaka 54, ni umuhanzikazi w’umunyamerika wavukiye i Michigan, akaba ari we muhanzi w’igitsina gore umaze gucuruza ibihango byinshi kurusha abandi bagore bose b’abahanzi ku isi, nk’uko bitangazwa na ‘Guiness Des Records’.

Madonna na David Banda (umuto) na Mercy James (umukuru), abana ba Malawi arera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages