Umuhanzikazi Mariah Carey n’umugabo we Nick Cannon baraye bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5, bakaba baranabyaranye abana babiri b’impanga.
Inkuru dukesha Mirror, iravuga ko tariki ya 30 Mata 2013, Mariah Carey n’umugabo we Nick Cannon bizihije isabukuru y’imyaka 5 bamaranye, bizihiza n’iy’imyaka 2 ya Monroe na Moroccan, umuhungu n’mukobwa babo b’impanga.
Ibi birori byabereye ahitwa Disneyland muri Leta ya California, Mariah Carey akaba yari yambaye ikanzu ndende y’umweru naho umugabo we yambaye ikote ryiza ku buryo batambukaga abashyitsi bari baje muri ibi birori byabo bakabakomera amashyi nk’abageni barushinze uwo munsi.
Icyatangaje benshi ni uko Mariah Carey yasesekaye aho ibirori byabereye yambaye imyenda isa n’uyu mukobwa we Monroe maze basanga Nick Cannon n’umuhungu we Moroccan nabo bari bambaye ibisa babategerereje ku muryango, kuva ubwo umutambagiro w’uyu muryango uba uratangiye mu buryo buryoheye ijisho.
Kuri uyu munsi, Mariah Carey yongeye kuvugira mu ruhame ko akunda Nick Cannon mu buryo budasanzwe, nk’uko yabimusezeranyije ku munsi w’ubukwe bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO