Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Time cyagize Mariah Carey umuhanzikazi wahize abandi bose mu njyana ya Pop kigendeye ku rutonde rwa Billboard kuva mu 1960.
Mu gushaka umuhanzi waciye agahigo mu njyana ya Pop , TIME yagendeye ku mubare w’indirimbo umuhanzi afite , igihe yamaze yaramamaye , umwanya indirimbo zagiye ku ntonde n’umubare w’ibyumweru indirimbo zamaze mu 10 za mbere; maze ikora urutonde rw’abahanzi 50 baciye agahigo.
Igitangaje ni uko Mariah Carey ayoboye uru rutonde mu gihe Michael Jackson, benshi bafata nk’umwami wa Pop ku Isi, ari ku mwanya wa 8. Itsinda The Beattles(rigizwe na John Lennon, Paul McCartney, George Harrison et Ringo Starr) riri ku mwanya wa 4 naho itsinda Rolling Stones rikaza kuri 22.
Indirimbo nka Fantasy, Don’t Forget About Us, Shake It Off na One Sweet Day (yafatanyije Boyz II Men) ni zo zatumye Mariah Carey yanikira abahanzikazi nka Beyonce na Whitney Houston.
Abahanzi 10 ba mbere b’indashyikirwa muri Pop ku bwa TIME:
1. Mariah Carey
2. Rihanna
3. Usher
4. The Beatles
5. Madonna
6. Janet
7. Whitney Houston
8. Michael Jackson
9. Katy Perry
10. Boyz II Men



















TANGA IGITEKEREZO