Mbere yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi Mario Balotelli, rutahizamu w’ikipe y’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani, yasabye umukunzi we, Umubiligikazi Fanny Robert Neguesha ko yamubera umugore, nawe akaba yamubwiye ‘Yego’.
Umutaliyani Mario Balotelli ni rutahizamu w’ikipe ya AC Milan, yahoze akinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yasabye Naguesha kuzamubera umugore kuwa mbere w’icyi cyumweru, iminsi itanu mbere y’uko ikipe y’igihugu y’u Butaliyani ikina n’ Abongereza mu mikino y’igikombe cy’isi.
Fanny Robert Neguesha w’imyaka 23 y’amavuko yavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi akaba afite se w’Umubiligi na nyina ufite inkomoko mu Rwanda, muri Congo, na Misiri. Ni umukinnyi wa Sinema, akaba n’umubyinnyi utuye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Urubuga rwa Huffington Post dukesha iyi nkuru, ruvuga ko abinyujije ku rukuta rwa Instragram, Balotelli yagize ati "Yambwiye ‘Yego’. Ni ‘Yego’ y’agaciro mu buzima bwajye».
Uyu musore akaba yasabye umukunzi we ko yamubera umugore ku mucanga wo mu Mujyi wa Mangaratiba ku nkengero z’inyanja ya Atlantika, bikaba byahuriranye n’isabukuru ya Fanny y’imyaka 23 y’amavuko.



















TANGA IGITEKEREZO