Mbabazi Lilian, umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda ukorera umuziki we muri Uganda, yashimishijwe mu buryo budasanzwe no gukorakora inda ya mugenzi we Iyanya ubwo bari bahuriye mu gitaramo muri Kenya.
Nyuma y’igitaramo Lilian Mbabazi yahuriyemo na Iyanya wo muri Nigeria, yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto igaragaza uburyo yahawe rugari akorakora inda y’uyu musore arangije yandikaho amagambo agaragaza ibyishimo bidasanzwe yatewe n’iki gikorwa.
Uyu muhanzikazi unamaze kubyarana na Radio abana babiri, yavuze ko ubwo yakoraga ku nda y’uyu musore byamuteye ibyishimo by’indengakamere kugeza ubwo yibagirwa amagambo agize indirimbo yaririmbaga.
Kuri Instagram Mbabazi yagize ati “Narabikoze pe, nibagiwe amagambo agize indirimbo yanjye hahahaha. Bagore na mwe bakobwa muranyumva….”
Iyanya na we yashyize iyi foto kuri Instagram na Twitter ayandikaho amagambo agaragaza ko ari iby’igiciro kuba uyu muhanzikazi yarifuje gukorakora inda ye ndetse benshi mu bakobwa bamubona yambaye ubusa hejuru bahita babyifuza nubwo bose batabigeraho.
Igitaramo Iyanya yahuriyemo na Lilian Mbabazi, Sauti Sol cyabaye kuwa Gatanu tariki ya 05 Nzeri , cyari kigamije gutangiza Coke studio Africa muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO