Umuhanzikazi w’umunya-Uganda unafite inkomoko mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2014 nibwo yibarutse umwana we wa kabiri.
Uyu mwana wa kabiri Lilian Mbabazi yibarutse nk’uko ikinyamakuru BE kibitangaza, amubyaranye na Radio wo muri Good Life. Ibitangazamakuru byo muri Uganda bimaze iminsi bitangaza amakuru yavugaga ko uyu muhanzikazi yiteguye kwibaruka umwana wa kabiri wa Radio gusa aba bombi banze kugira icyo babivugaho.
Kugeza ubu, Mowzey Radio ni se w’abana babiri ba Lilian Mbabazi. Nubwo ari aba bana babiri bazwi ko uyu muhanzi amaze kubyarana na Mbabazi, ngo hari abandi bana yabyaye ku bagore batandukanye.
Umwana wa mbere Mbabazi yabyaranye na Radio bamwise Asante, nyuma yo kubyara uyu mwana Lilian yagiye avugwa cyane mu itangazamakuru ko afitanye ibibazo na Radio kubera kutamufasha kurera uyu mwana wabo. Uko iminsi yagiye ishira, ibibazo by’aba bombi byagiye bishira buhoro buhoro.
Mu mezi asatira aya nyuma mu mwaka ushize nibwo Lilian Mbabazi yongeye kuvugwa mu itangazamakuru ko yubuye umubano na Radio ndetse byanavuzwe ko yararaga kenshi mu rugo rw’uyu muhanzi.
Nyuma y’igihe gito nibwo byatangajwe ko Mbabazi Lilian atwite inda ya Radio babanza kubyamaganira kure bombi ariko burya ngo ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi.



















TANGA IGITEKEREZO