Megan Young wo mu gihugu cya Philipine yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Isi wa 2013, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri, ku kirwa cya Bali mu gihugu cya Indonesia.
Aya marushanwa yakunze kurangwamo imvururu ndetse animurwa avanwa mu murwa mukuru wa Jakarta ajyanwa ku kirwa cya Bali.
Akimara gutorwa Megan, w’imyaka 23 y’amavuko, yahise asuka amarira kubera ibyishimo byinshi, nuko agira ati “Nagiye mvuga kenshi ko ari jye uzasigara muri iri rushanwa, nka nyampinga w’Isi, ariko ntibemere ibyo navugaga”.
Ibyishimo byinshi yari afite ariko byamubujije gukomeza ijambo yavuganaga amarira menshi.
Megan Young, wahanganaga n’abakobwa 129, yatowe mu bakobwa batanu bageze ku musozo, barimo Umunya-Ghana Naa Okailey Shooter.
Iki gihugu nyampinga Megan akomokamo ubushize cyari cyegukanye umwanya w’igikomangoma cya mbere cya Nyampinga w’Isi wa 2012.
Megan Young yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahava afite imyaka icumi gusa y’amavuko. Kuri ubu akaba akurikira amasomo ajyanye na Sinema. Inzozi ze ngo ni ukwibona afata amashusho ya za filimi.
Ubusanzwe Megan ngo ni umuntu uhora yifuza gutsinda mu byo akora, akaba akunda gusoma ibitabo bya Harry Potter ndetse n’imikino y’amasusho.



















TANGA IGITEKEREZO