Michael Ross Kakooza [Michael Ross] benshi bamumenye ku ndirimbo ‘Yooyo’, ni umwe mu bubatse amateka mu njyana ya RnB muri Uganda gusa muri iki gihe ntiyorohewe n'igitutu akomeje kotswa n'abafana bamusaba gukora indirimbo uko bucyeye, bamushinja kudohoka.
Nyuma y'iminsi mike uyu muhanzi agiranye amasezerano n’ikigo cyo mu Rwanda giteza imbere abahanzi Promo Afrika, itangazamakuru ryo muri Uganda ryahise rivuga ko yaba agiye kwimukira i Kigali gusa we yabyamaganiye kure.
Mu kiganiro na New Vision, Michael Ross yabajijwe niba koko yaba agiye kwimukira mu Rwanda kuhatura mu buryo buhoraho, ahakana ayo makuru agira ati “Oya, ibyo ntabwo ari ukuri”.
Uyu muhanzi atangaje ibi nyuma y'iminsi mike ishize yinjiye mu bahanzi bafashwa na Promo Afrika ndetse hakemezwa na gahunda y'ibitaramo azajya akorera i Kigali buri cyumweru.

Michael Ross mu mpera z'umwaka ushize yasohoye indirimbo yise “Ndakwikundira” yumvikanamo Ikinyarwanda, ndetse mu mashusho yayo yafatiwe i Kigali. Afite indi mishinga yifuza guhuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda.
Michael Ross aherutse gusohora indirimbo yise “Bikukuju”

Ibitekerezo 0