Mu gitaramo kibimburira ibyo yise Bangerz tour ari gukorera i Burayi, umuhanzikazi Miley Cyrus yatunguye abari baje kumureba maze asaba abafana bose gusomana n’abo bahuje ibitsina nk’ikimenyetso cy’uko ubutinganyi bukwiye gushyigikirwa .
Nk’uko MailOnline yabitangaje, uyu mukobwa akigera ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa London ahitwa The O2 arena, yabanje gukora ibikorwa by’urukozasoni kuri we, aho yakinishaga imyanya ndangagitsina ye, kwikorakora ku gitsina akoresheje urutoki akanarushyira mu kanwa n’ibindi . Mu minota 10 ya mbere, abafana batunguwe no kubona Miley Cyrus yikora ibi bintu mu ruhame .
Uyu mukobwa wari umaze iminsi arwaye ari nayo mpamvu yahagaritse ibi bitaramo mu minsi ishize , amaze kwikora ibyo, yatangiye igitaramo ariko akajya anyuzamo agakora udushya twagiye dutungurana .
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo cya Miley Cyrus waganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko nubwo uyu muhanzikazi yakoraga bimwe mu bikorwa biteye isoni ngo yanywaga amazi anayamena ku bafana be ndetse yanavugiye ku rubyiniro ko ibyo ari gukora atabitewe n’ubusinzi.
Ati, “Miley Cyrus yanywaga amazi akanayamena ku bafana be, yabasabaga gusomana n’abo badahuje ibitsina. Yavuze ko nta cyo bitwaye kuba wasomana n’umusore mugenzi wawe cyangwa hagati y’abakobwa . yatubwiraga ngo dusomane babyerekane kuri televiziyo ya rutura yari ahabereye igitaramo”
Nyuma y’iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Gicurasi 2014 benshi mu bari bacyitabiriye bagaragaje ko batishimiye uyu mukobwa kubera ibyo yakoze . Ku mbuga za twitter bamwe bagaragazaga ko akwiye kwicisha bugufi kuko ataragera ku rwego rwa Rihanna .
Umwe yagize ati, “Afite indirimbo 3 abaturage bazi gusa . Muzambwire nze murebe nagera ku rwego rwa Rihanna”
Undi ati, “Njyewe ndifuza ko……twamuhuza na Justin Bieber mu kibuga bakarwana. Miley Cyrus akwiye guhinduka akaba umuntu muzima, ni umwe mu bantu bateye ishozi nabona udakwiye kureba . Ahubwo kuba abana bato bamureba njyewe bintera ikibazo”



















TANGA IGITEKEREZO