00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miley Cyrus yatandukanye n’umukunzi we

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 17 September 2013 saa 11:20
Yasuwe :

Tariki 16 Nzeri, nibwo umuririmbyi Miley Cyrus yatandukanye n’uwari umukunzi we Liam Hemsworth, nyuma yo kugaragara ahantu hatandukanye yambaye ubusa.
Miley Cyrus yagiye agaragara ahantu hatandukanye mu minsi yashize, harimo mu bitaramo, mu mashusho y’indirimbo n’ahandi yambaye ubusa, ibi ntibyashimishije na gato umukunzi we Liam Hemsworth, bikaba biri mu byatumye batandukana.
Amakuru atangwa na Radaronline avuga ko bahisemo kuba basubitse umubano bari bafitanye ariko bateruye ko ari (…)

Tariki 16 Nzeri, nibwo umuririmbyi Miley Cyrus yatandukanye n’uwari umukunzi we Liam Hemsworth, nyuma yo kugaragara ahantu hatandukanye yambaye ubusa.

Miley Cyrus yagiye agaragara ahantu hatandukanye mu minsi yashize, harimo mu bitaramo, mu mashusho y’indirimbo n’ahandi yambaye ubusa, ibi ntibyashimishije na gato umukunzi we Liam Hemsworth, bikaba biri mu byatumye batandukana.

Amakuru atangwa na Radaronline avuga ko bahisemo kuba basubitse umubano bari bafitanye ariko bateruye ko ari burundu.

Miley Cyrus yavuzweho byinshi mu itangazamukuru ryo ku isi nyuma yo kugaragara mu ndirimbo yaciye agahigo ya "Wrecking ball" ndetse n’igitaramo yagaragayemo, aririmba ameze nk’usambana n’umusore bari kumwe ku rubyiniro.

Indirimbo "Wrecking ball" yatumye Miley Cyrus atandukana n’uwari umukunzi we

Miley Cyrus na Liam Hemsworth bamaze gutandukana

Miley Cyrus yatandukanye n'uyu mukunzi we Liam Hemswon kubera kwiyambika ubusa cyane
Amafoto ya Miley Cyrus aririmbira mu ruhame asa n'usambana yambaye hafi ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages