Mu gihe benshi mu bakobwa bitabira irushanwa rya Big Brother Africa bahitamo kujya mu rwogero bambaye utwenda tw’imbere birinda ko Televiziyo zabashyira ku karubanda, Miss Uganda Nantubwe Stella uhagarariye iki gihugu ngo we ntacyo azahisha.
Stella Nantubwe wabaye Miss Uganda 2013, mu kiganiro yagiranye na AfricaMagic yasobanuye ko adatewe ikibazo no kuba hari igihe Televiziyo ica mu rihumye abitabiriye Big Brother Africa cyane cyane abakobwa ikaberekana bambaye ubusa mu rwogero cyangwa bagiye mu bwiherero.
Nubwo benshi mu bakobwa basigaye bitabira BBA bahitamo kujya mu rwogero bambaye utwenda tw’imbere, Stella we ngo abazamukurikirana mu minsi 91 agiye kumara muri Afurika y’Epfo bitegure kuzareba ubwambure bwe , haba mu gihe azaba ari koga cyangwa ari mu cyumba cye.
Stella Nantubwe yahisemo kujya akoresha izina rya ‘Ellah’ muri Big Brother Africa, amarushanwa yazarangira akazabona gusubirana amazina ye nyakuri.
Mu mwaka ushize, umukobwa wari uhagarariye Namibia witwa Merly yagiye mu rwogero camera zimutera imboni zihita zimwerekana kuri Televiziyo, Afurika hafi ya yose ibona ibice bye by’ibanga . Nyuma , abakobwa bose bakoraga uko bashoboye bagahisha amabere n’igice cyo hasi mu gihe bagiye koga birinda ko na bo batamazwa.
Kimwe mu byamuteye kwinjira muri Big Brother, Nantubwe avuga ko ari akamaro gakomeye ifitiye Afurika mu kurushaho kunga ubumwe abayituye ndetse na we ubwe ngo bizamuteza imbere.
Ati “Yunga Afurika kandi ni uburyo bwiza mbonye bwo kwiteza imbere.”
Big Brother Africa irafungurwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira saa moya z’ijoro ku isaha yo muri Afurika yo hagati ihuriweho n’ibihugu Burundi, Botswana, Misiri, RDC, Libye, Malawi, Mozambique, Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.
Ibi birori birerekanwa imbonankubone kuri AfricaMagic, AfricaMagic Entertainment, AfricaMagic World no kuri DStv ku197 n’198.
Abahanzi batatu bakomeye muri Afurika, Diamond(Tanzania), Davido(Nigeria) na Cassper Nyovest (Afurika y’Epfo) ni bo batoranyijwe kugira ngo bazasusurutse ibi birori.



















TANGA IGITEKEREZO