00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Supranational 2013 Mutya Datul yambitse umwitero Nyampinga uhagarariye u Rwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 November 2014 saa 08:05
Yasuwe :

Umunya-Philippine Mutya Datul wegukanye ikamba rya Miss Supranational umwaka wa 2013 yambitse Umwali Neema, uhagarariye u Rwanda , umwitero uranga igihugu cye muri ya marushanwa ari kuba ku nshuro ya cyenda.
Nyuma y’iminsi ine irushanwa ritangiye nibwo abakobwa basaga 70 bahatanira ikamba rya Miss Supranational 2014 baganiriye na mugenzi wabo Mutya Datul w’imyaka 22 ari na we ufite iri kamba ryatangiwe mu Mujyi wa Minsk muri Belarus mu mwaka wa 2013. Icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe (…)

Umunya-Philippine Mutya Datul wegukanye ikamba rya Miss Supranational umwaka wa 2013 yambitse Umwali Neema, uhagarariye u Rwanda , umwitero uranga igihugu cye muri ya marushanwa ari kuba ku nshuro ya cyenda.

Nyuma y’iminsi ine irushanwa ritangiye nibwo abakobwa basaga 70 bahatanira ikamba rya Miss Supranational 2014 baganiriye na mugenzi wabo Mutya Datul w’imyaka 22 ari na we ufite iri kamba ryatangiwe mu Mujyi wa Minsk muri Belarus mu mwaka wa 2013. Icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012.

Mbere yo kuganira n’aba bakobwa bahatanira iri kamba, Mutya Datul yabanje kwambika buri wese umwitero(echarpe) uranga igihugu cye muri iri rushanwa. Amaze kubambika iyi myitero, Datul yabibukije ko inshingano za mbere Nyampinga uhagarariye igihugu cye muri iri rushanwa ari uguhesha ishema abamutumye, kwerekana itandukaniro riri hagati y’aho akomoka n’ibindi bihugu cyane cyane mu muco no mu zindi nzego zitandukanye haba mu iterambere, uburezi, ubuhahirane n’ibindi.

Miss Supranational iri kubera mu Mujyi wa Krynica-Zdrój , muri Pologne kuva ku itariki ya 16 Ugushyingo, rizasozwa ku itariki ya 05 Ukuboza 2014 ari na bwo hazamenyekana uwahize abandi.

Mbere yo guhabwa imyitero(echarpes) iranga ibihugu byabo bibukijwe amabwiriza abagenga
Buri mukobwa yahawe umwitero uranga igihugu cye
Umwali Neema uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2014, ari kumwe na Miss Mutya Datul wegukanye iri kamba mu mwaka wa 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages