Ku mugoroba wo ku wa 02 Ukuboza 2018, mu irushanwa rya Miss Supranational, kuri Hoteli yitwa Gołębiewski Karpacz muri Pologne, habereye agace ko kurushanwa mu kumurika imideli (Top Model Competition).
Aka ni kamwe mu duce tugaragaza abakobwa bagomba kuzahatanira ikamba ku munsi wa nyuma w’irushanwa.
Nyuma yo gutambuka imbere y’akanama nkempurampaka, umukobwa ukomoka muri Brésil niwe wegukanye ikamba ry’uwahize abandi mu kumurika imideli, ahita abona amahirwe yo kuzahatanira ikamba ku munsi wa nyuma.
Hagendewe ku migabane n’ubundi Barbara Reis niwe wahize abo muri Amerika y’Epfo, Maddison-ClareSloane uhagarariye Austaria ahigika abo ku mugabane wa Oceania, Medeline Phelizor aba uwa mbere mu bihugu bya Carraibe, Wilda Octaviana Situnkir wo muri Indonesia arusha abo muri Aziya.
Margarita Martyanova wo muri Belarus yarushije abandi bo ku mugabane w’u Burayi, mu gihe Maria Lucrecia Nve Maleva wo muri Guinée équatoriale yarushije abandi bo ku mugabane wa Afurika.
Umunyarwandakazi Uwase Clementine ntabwo yabashije kwitwara neza muri iki gice.
Mu tundi duce tugize iri rushanwa, Eunbi Lee ukomoka muri Koreya yahigitse abandi mu kwerekana impano aho yaririmbye indirimbo ya Beyonce yitwa ‘Work It Out’.
Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 10, u Rwanda rwitabiriye ku ya munani. Uwase Clementine usanzwe aba muri Pologne aho iri rushanwa riri kubera, yatoranyijwe nyuma y’aho Djazira Munyaneza wari wemejwe mbere, yambuwe uburenganzira kubera imyitwarire mibi.
Kugeza ubu, muri iri rushanwa u Rwanda ruri ku mwanya wa 53, n’amanota 2,1. Pologne niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 25.
Iri rushanwa rizasozwa ku wa 07 Ukuboza 2018 hamenyekana uzasimbura Kim Jenny wari ufite iri kamba.



















TANGA IGITEKEREZO