00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Tanzania 2014 agiye kwamburwa ikamba azira kwisubiza mu ngobyi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 21 October 2014 saa 12:38
Yasuwe :

Ku nshuro yaryo ya 20 irushanwa ryo gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga mu gihugu cya Tanzania ryegukanwe na Sitti Mtemvu wari uhanganye na bagenzi be 29, gusa ari mu bibazo bikomeye kubera amanyanga yakoze mu kwiyamamaza kwe.
Ubuyobozi bwa Lino International ari nayo yateguye aya marushanwa uyu mwaka, burasabwa kwisobanura imbere y’itangazamakuru kubera amanyanga yakozwe n’uyu mukobwa bivugwa ko hari byinshi yabeshye Abanyatanzaniya nyuma akaza kuvumburwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu (…)

Ku nshuro yaryo ya 20 irushanwa ryo gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga mu gihugu cya Tanzania ryegukanwe na Sitti Mtemvu wari uhanganye na bagenzi be 29, gusa ari mu bibazo bikomeye kubera amanyanga yakoze mu kwiyamamaza kwe.

Ubuyobozi bwa Lino International ari nayo yateguye aya marushanwa uyu mwaka, burasabwa kwisobanura imbere y’itangazamakuru kubera amanyanga yakozwe n’uyu mukobwa bivugwa ko hari byinshi yabeshye Abanyatanzaniya nyuma akaza kuvumburwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Lino International igomba kugira ikiganiro n’itangazamakuru rikabahata ibibazo. Mu byo uyu Nyampinga yabeshye harimo imyaka ye aho yari yatangaje ko afite imyaka 18 y’amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba biza kumenyekana ko afite 26 kandi bitari byemewe ko umukobwa urengeje 25 yiyamamaza.

Uyu mukobwa amaze kwambikwa ikamba byamenyekanye ko yisubije mu ngobyi aryamira abandi

Bimaze kumenyakana ko yahawe ikamba aryibye dore ko imyaka ye y’ubukure yarenze iyasabwaga, byinshi mu bitangazamakuru byanditse bisaba ko uyu mukobwa yakwamburwa ikamba.

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru nibwo biza kumenyekana niba koko agomba kwamburwa ikamba nk’uko benshi babyifuza gusa Tanzania Today ivuga ko hari ibimenyetso birimo ibyangombwa bye iki kinyamakuru gifite byemeza ko arengeje imyaka 25 yasabwaga mu irushanwa.

Uyu mukobwa ashobora kwamburwa ikamba azira amanyanga yakoze

Hashim Lundenga, umwe mu bayobozi ba Lino International yagize ati “Havuzwe byinshi handikwa byinshi, uyu munsi nibwo bimenyekana ko yamburwa ikamba cyangwa akarigumana”

Miss Sitti Mtemvu(ibumoso) ngo afite imyaka 18 nyamara havumbuwe ibyangombwa bigaragaza ko afite 26

Sitti Mtemvu yambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2014 mu ijoro ryo ku itariki ya 12 Ukwakira mu birori byabereye muri Mlimani iherereye i Dar es salam . Yagaragiwe na Lilian Kamazima wabaye igisonga cya mbere naho Jihan Dimachk aba igisonga cya kabiri.

Nyampinga Sitti yegukanya miliyoni 18 z’amashiringi ya Tanzania ziherekejwe n’ibindi bihembo yahawe n’abafatanyabikorwa b’iki gikorwa.

Gutora Nyampinga muri Tanzania byatangiye mu 1960 aho yitabirwaga n’abakobwa baturutse impande zose z’iki gihugu by’umwihariko i Dare es Salaam. Mu mwaka wa 1968 aya marushanwa yaje guhagarikwa bitewe n’umutwe wa politiki wari ku butegetsi wavugaga ko aya marushanwa ahabanye n’umuco.

Aya marushanwa yongeye gushyirwaho mu 1994, ikamba rihabwa Aina Maeda wanitabiriye irushanwa rya nyampinga w’Isi.

Miss Sitti Mtemvu ni umukobwa wa Abbas Mtemvu umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Tanzania akanaba umurwanashyaka wa CCM(Chama Cha Mapinduzi).

Uyu mukobwa kandi ni we wari wahawe amahirwe yo kuzahagararira igihugu cye mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi muri 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages