Sitti Abbas Mtemvu wari uherutse guhabwa ikamba rya Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2014 yafashe umwanzuro wo kwiyambura ikamba kubera amagambo y’urudaca amaze iminsi amuvugwaho ko yarihawe aryibye nyuma yo kwigabanyiriza imyaka.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira Sitti Mtemvu yeruriye Abanyatanzaniya abinyujije kuri paji ye ya Facebook ababwira ko yiyambuye ikamba mu buryo bweruye kugira ngo agabanye ibibazo, amagambo avugwaho n’inkeke yari amazeho iminsi.
Sitti Mtemvu ati “Mwiriweho neza Banyatanzaniya bagenzi banjye, kubera uburyo navuzwe byinshi, nkavugwa amagambo y’ibinyoma kubera ikamba rya Miss Tanzania 2014 [...] Byambujije amahoro n’umudendezo mu gihugu cya Tanzania. Mpagaze nemye njyewe ubwanjye nkaba niyambuye ikamba rya Miss Tanzania 2014. Iri kamba niyambuye rihabwe umukobwa urikwiriye nk’uko benshi babyifuje ariko nkomeze ubuzima bwanjye mu mahoro kuko sinanatekerezaga ko nzarihabwa mu buzima bwanjye”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa Lino International ari nayo yateguye aya marushanwa uyu mwaka bwisobanuye imbere y’itangazamakuru kubera amanyanga yakozwe n’uyu mukobwa bivugwa ko hari byinshi yabeshye Abanyatanzaniya nyuma akaza kuvumburwa.
Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri nibwo Lino International yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ribahata ibibazo. Ikiganiro cyarangiye uyu mukobwa ateye utwatsi ibyo itangazamakuru ryamushinjaga gusa hari bimwe mu binyamakuru byagiye bigaragaza ibyangombwa byerekana imyaka nyayo ya Mtemvu.
Mu byo uyu Nyampinga yabeshye harimo imyaka ye aho yari yatangaje ko afite 18 y’amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba biza kumenyekana ko afite 26 kandi bitari byemewe ko umukobwa urengeje 25 yiyamamaza.
Bimaze kumenyakana ko yahawe ikamba aryibye dore ko imyaka ye y’ubukure yarenze iyasabwaga, byinshi mu bitangazamakuru byanditse bisaba ko uyu mukobwa yakwamburwa ikamba.
Sitti Mtemvu yambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2014 mu ijoro ryo ku itariki ya 12 Ukwakira mu birori byabereye muri Mlimani iherereye i Dar es salam . Yagaragiwe na Lilian Kamazima wabaye igisonga cya mbere naho Jihan Dimachk aba igisonga cya kabiri.
Nyampinga Sitti yegukanya miliyoni 18 z’amashiringi ya Tanzania ziherekejwe n’ibindi bihembo yahawe n’abafatanyabikorwa b’iki gikorwa.


















TANGA IGITEKEREZO