00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Uganda akomeje guteragiranwa azira uburanga bwe

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 28 October 2014 saa 08:30
Yasuwe :

Leah Kalanguka w’imyaka 23 y’amavuko ni we watorewe kuba Miss Uganda umwaka wa 2014/2015 gusa nyuma yo gutorwa kwe benshi mu banyagihugu bamwamaganiye kure bavuga ko adakwiriye kwitwa Nyampinga w’igihugu cyabo.
Uyu mukobwa yegukanye iri kamba ahigitse bagenzi be 19 mu birori byabereye kuri Speke Resort Munyonyo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira. Nubwo byari ibyishimo bikomeye kuri Leah, umuryango we n’inshuti ze akimara gutorwa benshi mu Banya-Uganda bakomeje kumwamaganira (…)

Leah Kalanguka w’imyaka 23 y’amavuko ni we watorewe kuba Miss Uganda umwaka wa 2014/2015 gusa nyuma yo gutorwa kwe benshi mu banyagihugu bamwamaganiye kure bavuga ko adakwiriye kwitwa Nyampinga w’igihugu cyabo.

Uyu mukobwa yegukanye iri kamba ahigitse bagenzi be 19 mu birori byabereye kuri Speke Resort Munyonyo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira.

Uburanga bw'uyu Nyampinga bwajowe na benshi muri Uganda

Nubwo byari ibyishimo bikomeye kuri Leah, umuryango we n’inshuti ze akimara gutorwa benshi mu Banya-Uganda bakomeje kumwamaganira kure bavuga ko atari akwiriye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’iki gihugu kubera uburanga buke afite nk’uko Redpepper yabitangaje.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter benshi bagiye bavuga amagambo agaragaza ko batamwishimiye na gato ndetse bahata ibibazo abateguye iki gikorwa ku bwo kuba barahisemo umukobwa mubi udakwiriye kwitwa Miss Uganda.

Kalanguka Leah yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2014

Abinyujije kuri facebook Umunya-Uganda umwe yabajije abateguye iki gikorwa ati, “Intego yanyu nyamukuru ni iyihe, ubwiza bufite intego cyangwa ububi bufite intego? Twe ntabwo tubyumva, uriya mukobwa ni mubi ntakwiriye guhagararira igihugu cyacu”.

Frankie Sinatra we yagize ati, “Uyu mukobwa bamutoye nk’umubi mu gihugu nizere ko azajya atera ubwoba ingabo zo muri Somalia n’abandi bashaka guhungabanya umutekano wacu”.

Benshi bakomeje guterana amagambo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bashimangira ko Kalanguka Leah atari mwiza ndetse ko ari gusebya igihugu cyose muri rusange. Miss Kalanguka wagiye uhabwa utubyiniriro twa Nyampinga uhiga abandi ububi ni we ugomba kuzahagararira iki gihugu mu marushanwa ya Miss Universe.

Uwitwa Ssebintu Nyini Bintu we yavuze ko Amerika ishobora kuba igiye kuza gushakira peteroli muri Uganda dore ko uyu mukobwa ntaho ataniye n’ibikomoka kuri Peteroli.

Nubwo benshi mu banyagihugu bakomeje kuvuga amagambo agaragaza ko batishimiye uyu mwari, abateguye iki gikorwa bo bemeza ko bamutoye bakurikije ubuhanga, ikimero, gushabuka n’ubwiza biba biranga umukobwa ari nabyo bintu ngenderwaho mu gutora Nyampinga uhagarariye abandi mu gihugu.

Miss Uganda n'ibisonga bye

Leah akaba yari umuhinzi w’ibihumyo ubwo yegukanaga iri kamba rya Nyampinga , yahise aboneraho amahirwe yo gushishikariza Abanya-Uganda gushyira ingufu nyinshi mu buhinzi ari nabwo abonamo umuti urambye wo kurandura ubukene mu gihugu.

Asimbuye kuri uyu mwanya Stella Nantumbwe

Nubwo Uganda iri guteragirana uyu mukobwa, ku ruhande rwa Bebe Cool we ngo nta kibazo bimuteye dore ko nta ruhare na ruto yagize mu itorwa rye ndetse abamuhisemo ngo bafite ibyo bagendeyeho bihamanya n’amabwiriza agenga irushanwa.

Miss Kalanguka akurikiye abandi ba Nyampinga ba Uganda batowe mu myaka yatambutse:

2013- Stella Nantumbwe
2012- Phiona Bizzu
2011- Sylvia Namutebi
2010- Heyzme Nansubuga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages