Leah Kalanguka w’imyaka 23 y’amavuko watorewe kuba Miss Uganda umwaka wa 2014/2015 arifuza guhagararira igihugu cye mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi ateganyijwe mu Kuboza 2014 mu Bwongereza.
Nk’uko Chimpreports yabitangaje, Leah Kalanguka yashyikirije ibyifuzo bye Rebbecca Kadaga uhagarariye Inteko Ishingamategeko amusaba ko yamukorera ubuvugizi ibyifuzo bye bikubahirizwa agahabwa amahirwe yo guhagararira igihugu cye i London mu Bwongereza.
Kalanguka we avuga ko kuba yabibwiye uhagarariye Inteko Ishingamategeko yizeye neza ko hari icyo bizatanga kuko amubonamo ubwo bushobozi.
Yagize ati, “Nabibwiye Rebbecca kuko mubonamo ubushobozi kandi afite uburyo yakumvisha abantu ibyifuzo byanjye bakaba banshyigikira bakantera inkunga mu buryo bw’amafaranga dore ko ariyo nkeneye cyane.”
Yakomeje gusobanura ko amarushanwa azajyamo azamara ukwezi, akaba atabasha kwitunga muri icyo gihe ku giti cye dore ko akeneye na visa, itike y’indege n’ibindi byinshi bisaba amafaranga.
Amarushanwa ya Miss World 2014 azabera i London mu Bwongereza ateganyijwe gutangira ku itariki ya 20 Ugushyingo hanyuma ibirori byo gutoranya umukobwa uzaba wahize abandi bibe ku ya 14 Ukuboza 2014.
Nubwo Leah Kalamuka yamaganywe na benshi mu banyagihugu bavuga ko afite uburanga buke, ku giti cye ngo nabona amahirwe yo guhagararira Uganda muri Miss World zahesha ishema igihugu cye , kwereka amahanga ibyiza bigitatse mu rwego rwo kureshya bamukerarugendo.


















TANGA IGITEKEREZO