00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Uganda yirukanwe ku kazi mu Bitaro by’Umwami Faycal azira ubujura

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 30 July 2014 saa 11:53
Yasuwe :

Umukobwa witwa Praise Asiimwe Akankwasa wabaye Miss Uganda(2005-2007) yirukanwe ku kazi yakoraga mu Bitaro byitiriwe umwami Faycal biherereye ku Kacyiru azira ubujuru n’amanyanga yakoze.
Miss Praise Asiimwe Akankwasa yakoraga akazi k’itumanaho muri ibi bitaro gusa nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura bw’amafaranga yibye yahise yerekwa umuryango. Aya mafaranga uyu mukobwa yibye, ni ayari aganewe impfubyi zivurirwa muri ibi bitaro.
Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje, aya (…)

Umukobwa witwa Praise Asiimwe Akankwasa wabaye Miss Uganda(2005-2007) yirukanwe ku kazi yakoraga mu Bitaro byitiriwe umwami Faycal biherereye ku Kacyiru azira ubujuru n’amanyanga yakoze.

Miss Praise Asiimwe Akankwasa yakoraga akazi k’itumanaho muri ibi bitaro gusa nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura bw’amafaranga yibye yahise yerekwa umuryango. Aya mafaranga uyu mukobwa yibye, ni ayari aganewe impfubyi zivurirwa muri ibi bitaro.

Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje, aya mafaranga yari yakusanyijwe n’abakozi b’ibi bitaro mu nzego zitandukanye mu rwego rwo gushakira ubufasha izi mpfubyi.

Amakuru iki kinyamakuru gifitiye gihamya, yemeza ko Miss Praise Asiimwe Akankwasa amaze kwiba aya mafaranga ngo yahise aburirwa irengero ndetse ngo yirukanwe amaze hafi ibyumweru bibiri atagera ku kazi.

Ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kumwirukana bunafata icyemezo cyo kumujyana mu nkiko ngo aryozwe ayo mafaranga y’impfubyi yariye.

Si ubwa mbere uyu mukobwa avuzweho ibibazo by’ubujura n’amanyanga dore ko ngo mbere yo kujya mu Bitaro byitiriwe umwami Faycal yari yirukanwe mu kinyamakuru The New Times aho yakoraga akazi ko gucunga umutungo gusa aza gukekwaho kunyereza amafaranga ari nacyo yirukaniwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages