00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Wema Sepetu mu maboko ya Polisi ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 February 2017 saa 04:00
Yasuwe :

Umunyatanzania Wema Sepetu wamenyekanye cyane kubera gukina filime yatawe muri yombi na Polisi yo muri iki gihugu aho akurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Sepetu uri mu bakinnyi bakomeye ba filime muri Tanzania n’abandi bahanzi bane muri iki gihugu bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi, aho bari gukorwaho iperereza ryimbitse nkuko ikinyamakuru Mwananchi kibitangaza.

Wema Sepetu wambaye ikamba rya Nyampinga wa Tanzania mu 2006, we na bagenzi be bahamagajwe kuri Polisi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Gashyantare 2017.

Wema Sepetu yabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006

Umuyobozi wa Polisi mu Murwa Mukuru wa Dar es Salaam, Simon Sirro yatangaje ko aba bahanzi barimo Wema Sepetu, Dogo Hamidu, Khalid Mohamed (TID) n’umunyamakuru uzwi cyane ukorera Clouds TV Babuu wa Kitaa, bakiri mu maboko ya Polisi.

Mu magambo ye yagize ati “Turacyabafite hari amakuru turi kubabaza mu buryo bwimbitse.”

Umuyobozi wa Polisi mu Murwa Mukuru wa Dar es Salaam, Simon Sirro mu kiganiro n'itangazamakuru

Abandi bahanzi batangajwe n’Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda bazitaba inzego za Polisi ku wa Mbere w’icyumweru gitaha barimo Vanessa Mdee uzwi ku mazina ya Vee Money, Tunda n’abandi bantu barimo Halidali Kavila, Amani, Kashozi n’Umucuruzi ukomeye Omry Sanga.

Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz, uyu yaje gucudika na Zari The Boss Lady, banabyarana umwana witwa Tiffah Dangote.

Wema Sepetu yamaze igihe kirekire mu munyenga w'urukundo n'umuhanzi Diamond

Sepetu w’imyaka 29 yanatangaje kandi ko akunda cyane Niyonzima Haruna, Umunyarwanda ukinira Yanga Africans yo muri Tanzania, ikipe avuga ko yimariyemo, yanatangiye gufana kuva akiri muto.

Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania, afite ikompanyi ikomeye itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production.

Yaserukiye Tanzania mu marushanwa ya ba Nyampinga b’Isi, Miss World 2006, yabaga ku nshuro ya 56 yabereye muri Pologne kuya 30 Nzeri.

Inzego z’umutekano muri Tanzania zitangaza ko muri ibi bikorwa byo gushaka abagize uruhare mu gusakaza ibiyobyabwenge hamaze no gufatirwamo abapolisi icumi bakekwa kubigiramo uruhare.

Miss Wema Sepetu ari mu maboko ya Polisi ashinjwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages