Umubyeyi wa Miss Wema Sepetu, Miriam Sepetu yabwiye Bongo5 ko afite intimba ikomeye nyuma y’ifungwa ry’umukobwa we. Yashimangiye ko ataramenya neza imibereho n’impumeko y’umwana we kuva yatabwa muri yombi gusa yirinze kugira byinshi avuga mu gihe polisi itaranzura iperereza ryayo.
Yagize ati “Nk’umubyeyi narababaye cyane ariko kugeza ubu mundeke singire ikintu na kimwe mvuga ku bijyanye n’ibi kugeza igihe polisi izarangiriza iperereza ryayo ku byaha bamushinja. Icyo gihe nibwo nzagira icyo mvuga, ababishinzwe bazaba barangije gukora iperereza…”
Nyuma y’ifungwa rya Wema Sepetu, Umuyobozi wa Polisi mu Murwa Mukuru wa Dar es Salaam, Simon Sirro yatangaje ko aba bahanzi barimo uyu mukobwa wahoze ukundana na Diamond, Dogo Hamidu, Khalid Mohamed (TID) n’umunyamakuru uzwi cyane ukorera Clouds TV Babuu wa Kitaa, bari gukorwaho iperereza ku byaha bashinjwa birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ngo hari abandi bahanzi bagomba kwitaba inzego za Polisi kuri uyu wa Mbere barimo Vanessa Mdee uzwi ku mazina ya Vee Money, Tunda n’abandi bantu barimo Halidali Kavila, Amani, Kashozi n’Umucuruzi ukomeye Omry Sanga.
Miss Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania, afite kompanyi ikomeye itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production.
Yamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2006 ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa Tanzania. Muri 2012 yinjiye mu rukundo na Diamond Platnumz, kuva icyo gihe nibwo inkuru ze zatangiye gusakara cyane mu karere ndetse amenyekana kurushaho mu Rwanda.







Ibitekerezo 0