00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Wema Sepetu yasubijwe mu rukiko azira gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 May 2017 saa 10:58
Yasuwe :

Umunyatanzaniya Wema Sepetu uri mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Tanzania yongeye gusubizwa imbere y’urukiko ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Miss Wema Septu yigeze gufungwa iminsi irindwi muri Gashyantare gusa aza kurekurwa. Yari amaze iminsi amezi abiri afunguwe, yatawe muri yombi na Polisi tariki ya 3 Gashyantare 2017, yari afunganwe n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania.

Uyu mukobwa wabaye Miss Tanzania mu mwaka wa 2006 yongeye kugezwa mu Rukiko rwibanze rwa Dar es Salaam kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017 kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi gusa iburanisha ryasubitswe ryimurirwa muri Kamena 2017.

Yasomewe ibyaha akurikiranyweho [byashyizwe mu byiciro bitatu] nyuma Umuyobozi Mukuru w’urukiko, Thomas Simba yanzura ko rusubikwa rukazakomeza kuwa 1 Kamena 2017 kuko ubushinjacyaha bwagaragaje ko bugikusanya ibimenyetso bishinja uyu mukobwa.

Ubwo aheruka gufungwa, Wema yari yafatiwe rimwe n’abandi bantu b’ibyamamare muri Tanzania barimo Dogo Hamidu, Khalid Mohamed (TID) n’umunyamakuru uzwi cyane ukorera Clouds TV Babuu wa Kitaa, aba bose kugeza ubu baracyakorwaho mu buryo bwimbitse ku byaha bashinjwa birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Umuhanzi Vanessa Mdee uzwi ku mazina ya Vee Money na we aherutse gufungwa azira gucuruza ibiyobyabwenge gusa yarekuwe by’agateganyo. Ngo hari abandi bahanzi bagikurikiranwa nka Diamond n’abandi bantu barimo Tunda, Halidali Kavila, Amani, Kashozi n’Umucuruzi ukomeye Omry Sanga.

Miss Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania, afite kompanyi ikomeye itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production.

Miss Wema Sepetu yongeye kugezwa imbere y'urukiko

Yamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2006 ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa Tanzania. Muri 2012 yinjiye mu rukundo na Diamond Platnumz, kuva icyo gihe nibwo inkuru ze zatangiye gusakara cyane mu karere ndetse amenyekana kurushaho mu Rwanda.

Wema Sepetu yarekuwe by'agateganyo
Miss Wema Sepetu yakundanye igihe kinini na Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages