00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss World 2018: Iradukunda Liliane yatowe mu bakobwa b’ubwiza bufite intego

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 December 2018 saa 08:38
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane yashyizwe mu bakobwa 25 bafite ubwiza bufite intego, mu bari guhatanira kuba nyampinga w’Isi, Miss World 2018.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 9 Ugushyingo 2018, mu gihe uzegukana irushanwa azamenyekana ku wa 8 Ukuboza 2018.

Muri iki gihe cyose rimaze mu byiciro bitandukanye birimo kwerekana impano, kugaragaza ubumenyi n’ibindi, ntabwo Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda yigeze ahirwa no kwegukana umwanya mwiza.

Kuri ubu yashyizwe mu bakobwa 25 bafite ubwiza bufite intego nyuma yo kwerekana umushinga wo kurwanya imirire mibi, ugashimwa n’abagize akanama katangaga amanota.

Muri iki cyiciro cy’ubwiza bufite intego, umukobwa wo muri Nepal witwa Shrinkhala Khatiwada ufite umushinga wo kubaka ibigo nderabuzima mu bice by’icyaro niwe wabaye uwa mbere.

Abakobwa baje imbere ni uwo muri Barbados, Brazil, Chile, u Bushinwa, Cook Islands, Guyana, Indonesia, u Butaliyani, Jamaica, u BUyapani, Kenya, Lebanon, Malaysia, Mexico, Mongolia, Myanmar, Nepal, New Zealand, Panama, u Burusiya, u Rwanda, Ecosse, Singapore, Trinidad & Tabago na Vietnam.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rya Miss World inshuro eshatu; mu 2016 hagiyeho Mutesi Jolly, 2017 hajyayo Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane waserukiye igihugu uyu mwaka.

Ubwo Mutesi Jolly yitabiraga nawe yaje mu bakobwa 24 bafite ubwiza bufite intego na Iradukunda Elsa ubwo yitabiraga aza muri batanu berekanye imico yabo neza muri Afurika.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 68 ahitwa Sanya mu Ntara ya Hainan mu Bushinwa, ryitabiriwe n’abakobwa 122.

Umuhindekazi Manushi Chhillar w’imyaka 21 niwe wegukanye iri kamba umwaka ushize.

Iradukunda Liliane yashyizwe mu bakobwa 25 bafite ubwiza bufite intego
Shrinkhala Khatiwada wo muri Nepal niwe yabaye uwa mbere mu kugira umushinga mwiza
Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane niwe wahagarariye u Rwanda muri Miss World

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages