Miss Shamim Nabil wabaye Miss World Kenya mu w’2012 aranyomoza amakuru amaze iminsi yandikwa ku mbuga za interineti avuga ko yaba akundana na Mr Nice.
Nk’uko Daily Post kibitangaza, ibi bije nyuma y’igihe gito Mr Nice agarutse mu muziki aho yasinyanye amasezerano na Grandpa Records ngo izamutese imbere ndetse akanatangaza ko agiye kurushinga akaba ateganya kurongora umukobwa w’umunyakenya.
Nyuma yo gutangaza ko azarushinga n’umunyakenyakazi, ibitangazamakuru bitandukanye byagiye byandika ko bifite inkuru y’impamo ko uyu nyampinga ari mu rukundo na Mr Nice ndetse ngo hari n’ababiboneye imbonankubone bafatanye agatoki ku kandi mu mpera z’icyumweru gishize, bari ahitwa ’Kibera’, ndetse bikanavugwa ko ku wa kane w’icyumweru gishize Mr Nice yamusuye kwa muganga aho Shamim yari yagiye kwivuza.
Miss Shamim amaze kumva iby’iyi nkuru yaguye mu kantu avuga ko adashobora gukundana na Mr Nice kuko batari mu kigero kimwe, avuga yamumenye agikunzwe mu myaka yashize ndetse we acyiri na muto cyane.



















TANGA IGITEKEREZO