Miss Rolene Strauss yatahaye ikamba iwabo muri Afurika y’Epfo nyuma yo guhiga abakobwa 121 bari bahatanye mu irushanwa rya Miss World 2014 ryabereye i London mu Bwongereza.
Nk’uko Channel 24 yabitangaje, Miss World 2014 ,Rolene Strauss yakiriwe ku buryo bukomeye n’inshuti, abavandimwe, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abari bamushyigikiye. Uyu mukobwa yageze ku kibuga cy’indege cya Oliver Reginald Tambo International i Johannesburg mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2014.
Uyu mwari w’uburanga yakiriwe n’abantu benshi bitwaje amafoto ye ndetse n’ibyapa byanditseho amagambo amugaragariza ko bamwishimiye kandi ko batewe ishema n’uburyo yabahagarariye.
Rolene Strauss abaye umukobwa wa mbere uzanye ikamba rya Miss World muri Afurika y’Epfo kuva mu 1974 iki gihugu cyatangira kwitabira iri rushanwa.
Rolene Strauss ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Free State mu Mujyi wa Bloemfontein muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO