Uyu mukobwa aherutse gushyira amashusho ku rubuga rwa Snapchat ari kumwe n’umusore bivugwa ko bakundana, bari muri Hoteli iherereye i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yarongeye ahita ashyira hanze ifoto y’uyu musore ayiherekesheje akamenyetso k’umutima benshi.
Yashyize hanze ubu butumwa nyuma y’amezi atatu atandukanye na Diamond bavuzwe mu rukundo nyuma y’aho uyu mugabo atandukanye na Zari bikanavugwa ko bari no hafi kurushinga, ariko bigapfuba kubera ko ngo Hamisa yagiye mu bapfumu ashaka kwegukana Diamond mu buryo bwihuse.
Muri Nzeri, uyu mukobwa nibwo yatahuwe ubwo hasakwazwaga amajwi aganira n’umupfumu amusaba ko yamufasha agacurika umutima wa Diamond Platnumz ku buryo ahurwa abandi bose b’igitsina gore uko baba bameze kose ndetse akarindagiza nyina w’uyu mugabo na mushiki we witwa Esma Platnumz.
Aya majwi akimara kujya Diamond yavuze ko yamaze kumenya aya makuru ndetse anashimangira ko akurikije amajwi yumvise nta kabuza umukobwa washakaga ko umupfumu amuha amarozi ari Hamisa.
Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike Hamisa Mobeto ahishuye ko yangiye abagabo batagira ingano bifuzaga ko ababera umugore ndetse akavuga ko bimushobokeye yazibanira na Diamond nubwo nta gitutu kimuriho, guza ibyabo biza kugenda birangira kugeza n’aho mu minsi ishize byamenyekanye ko Diamond yaba ari mu rukundo n’undi mukobwa witwa Lilian Kessy uzwi nka Kim Nana.
Iby’urukundo rushya rwa Hamisa nyina Shufaa Lutiginga aherutse kubyamaganira kure avuga ko umukobwa we ashyize imbere ibimubyarira inyungu nta mwanya afite wo gukundana.



















TANGA IGITEKEREZO