Lucas Nice Mkenda uzwi ku izina rya Mr Nice arahakana ko afitanye ubwumvikane buke n’abanyatanzaniya ndetse agatangaza ko ari kwitegura kurushinga n’umunyakenyakazi.
Mr Nice, umuhanzi ukomoka muri Tannzania wamenyekanye mu minshi ishize mu ndirimbo nka ‘Sasambua’, ‘Fagilia’, ‘Kikulacho’, ‘King’asti’, n’izindi yatangarije Citizen TV na NTV zo muri Kenya ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umuntu uwo ari we wese muri Tanzania.
Uyu muhanzi wasinye amasezerano na Label ya Grandpa Records ngo imufashe kongera guteza imbere ibihangano bye, yagize byinshi atangariza abafana n’abakunzi be, anashima cyane abayobozi ba Grandpa Records bamweretse urukundo no kumuha imbaraga zo kugaruka muri muzika.
Bamubajije ku bibazo yaba afitanye n’abo basangiye igihugu, Mr Nice yabikanye agira ati: “Jyewe nta kibazo mfitanye n’abanyatanzania kuko akazi k’umuziki nkora ari akanjye ku giti cyanjye, atari ak’abanyatanzania kandi buri munyatanzania afite akazi ke nk’uko buri munyakenya wese afite akazi ke. Hari n’abanyakenya bagiye muri Tanzania gushaka yo akazi, sinumva impamvu bibatera ikibazo kuba ntakora umuziki mu nzu ziwutunganya za Tanzania, kuko biterwa n’aho umuntu yungukira.”
Ku birebana n’indirimbo ‘Mac Muga’ ya Ali Kiba, Mr Nice yagize ati: “Ali Kiba ni murumuna wanjye, inshuti yanjye magara. Ntitwari twagirana ikibazo na rimwe nta n’ubwo bishoboka, kuko sindanamwumva yanganiriyeho nabi. Inkuru aririmbamo si iyanjye kuko n’ubwo nagenze ahantu henshi ku isi, Afurika y’Epfo nni igihugu ntarakandagiramo n’umunsi n’umwe. Izo nkuru nazumvise ino muri Kenya, na Tanzania ntabyo nahumvise bivugwa rwose.”
Ku bijyanye no kurushinga n’umukobwa w’umunyakenya, yavuze ati: “Nkeka ari kimwe mu byanzanye hano muri Kenya, ndi kwitegura kurushinya n’umunyakenyakazi kandi vuba aha, naboneka zamubabwira, kuko byo ni Imana ibigena.”
Muri iyi minsi Mr Nice ari kugaruka mu ruhando rw’abanyamuziki, dore ko nyuma yo gukorana indirimbo ‘Tafuta’ n’umunyakenya DNA azanitabira igitaramo ‘Badilisha Live Concert’ cya Chameleone i Kampala.
Reba indirimbo ’Tafuta’ hano:
Reba indirimbo ’Mac Muga’ ya ali Kiba bikekwa ko ivuga ubuzima bwa Mr Nice muri Afurika y’Epfo hano:



















TANGA IGITEKEREZO