Nyuma y’igihe kinini ibikorwa bye bya muzika bimeze nk’ibyazimiye, Mr Nice yongeye kwigaragaza mu ndirimbo nshya yakoranye na DNA bise “Tafuta”.
Mr Nice ubusanzwe witwa ’Lucas Mkenda’, ni umuhanzi ukomoka muri Tanzania wamenyekanye cyane muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba, aho indirimbo nka ‘Kikulacho’, ‘Kidalipo’, ‘King’asti izwi nka ‘Kila mtu na demu yake’, n’izindi, zakunzwe cyane ariko akaza kugirana ikibazo n’abanyamakuru bo mu gihugu cye bigatuma ibihangano bye bitongera gukinwa, bityo akazima gutyo.
Kuri ubu, Mr Nice afatanyije na DNA na wo muri Kenya, bakoranye indirimbo yahise ikorerwa n’amashusho bise ‘Tafuta’, aho bavuga uburyo ubuzima ari ikintu kigoranye, aho utera imbere ukongera ugasubira inyuma, ariko umuntu aba atagomba gucika intege ahubwo agomba gukomeza gushakisha n’ubwo abantu baba baguca intege.
Yirebe hano:



















TANGA IGITEKEREZO