Umuhanzi w’umunyarwanda Ruhumuriza James uzwi cyane ku mazina ya King James, azataramira abazaba berekana, bwa mbere mu Bubiligi, Nyampinga na Rudasumbwa 2013 « Miss and Mister Rwanda Belgium 2013. Icyo gikorwa kizaba ku wa 10 Kamena 2013.
Uyu muhango utegurwa na Sandrine Uwimbabazi uhagarariye ishyirahamwe “Ebene Events” na Karekezi Justin uhagarariye ishyirahamwe “Team Production”.
Mu kiganiro na IGIHE, Sandrine Uwimbabazi, atangaza ko bateguye icyo gitaramo kizabamo amarushanwa ya Nyampinga na Rudasumbwa, ku bufatanye n’amatsinda y’abantu bamenyereye gutegura no gushyira mu bikorwa ibintu bihuza urubyiruko.
Agira ati “Dufatanya n’abazobereye mu gutegura ibihuza urubyiruko, haba mu bitaramo no mukumurika imideri, ndetse no gutoranya ba Nyampinga na ba Rudasumbwa n’ibindi.”
Team Production” izakorana na Solange Burabyo, umutoza muri ba Nyampinga na Carocaro Marcellin Nzigamasabo umutoza muri ba Rudasumbwa
Umuhanzi King James uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, azifatanya n’abanyarwanda muri ibyo birori kandi yiyemeje ko azaba aherekejwe n’abacuranzi be ku buryo azaririmba, banacuranga imbonankubone. Si we wenyine kuko hazaba hari n’umuhanzi w’Umurundikazi Liziki.
Biteganyijwe ko King James azasesekara mu Bubiligi ku wa 04 Kanama. Uretse abacuranzi azaba anaherekejwe na Producer Pastor P. Mu rwego rwo kurushaho ko umuziki urushaho kugenda neza igihe cyose kugeza mu gitondo, ngo hazaba hari kandi na ba DJ Princess Flor & DJ Saido.
Ibi birori bizabera ahitwa Rue Birmingham Palace 112 -1070 Bruxelles (salle Birmingham Palace), guhera saa tatu z’umugoroba kugeza mu gitondo.
Abategura iki gikorwa kandi barakangurira abandi bifuza kuba batera inkunga baba abafatanyabikorwa basanzwe bakorana cyangwa n’abandi babyifuza, kubandikira bakoresheje iyi adresse ya e-mail : [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO