Mu marushnwa yo gutora Nyampinga uhiga abandi, muri Late zunze Ubumwe z’Amerika (Miss USA), yabereye i Las Vegas, hagaragaye ikibazo cy’ubwoba bukabije biviramo bamwe gusubiza ibiterekeranye, ndetse no gutsindwa irushanwa.
Nubwo abitabiriye irushanwa rya Nyampinga wa USA bari bamaze igihe mu myiteguro, kugeza ku munsi wa nyuma kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena, bamwe bagaragaje igihunga kidasanzwe muri iri rushanwa ryegukanywe na Erin Brady.
Amakuru dukesha urubuga TMZ avuga ko, umwe mu bagaragaje kutiyizera Nyampinga Marissa Powell. Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ubusumbane bw’imishahara ku gitsina gore, yasubije agira ati “We need to Create Education better ’Turashaka gutanga isura nziza y’uburezi’ ”.
Haje gutangaza ko uyu Marissa yatsinzwe irushanwa, bitewe nuko yari yasubije atumvise neza ikibazo, ndetse ko yasubizanyije ubwoba bwinsh, bituma aza muri ba Nyampinga batabashije kwambikwa ikamba rya Nyampinga wa USA 2013.
Dore amwe mu mashusho agaragaza Nyampinga Marissa asubizanya igihunga gikabije
Amwe mu mafoto ya ba Nyampinga



















TANGA IGITEKEREZO