Mu gihe Peter na Paul Okoye bagize P Square bari mu gahinda ko kubura se Pa Okoye, mukuru wabo Engineer Jude Okoye yibarutse imfura asaba inshuti n’imiryango kumuba hafi mu kwishimira uyu muntu mushya bungutse mu muryango banakomeza kubafata mu mugongo.
Jude Okoye mukuru w’impanga Peter Okoye na Paul Okoye bagize itsinda rya P Square yibarutse nyuma y’icyumweru kimwe se yitabye Imana.
Nk’uko itangazamakuru ryo muri Nigeria ribivuga, Ify umugore wa Jude Okoye yibarutse saa moya n’iminota 29 z’ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo mu bitaro bya Northside Atlanta biherereye muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Akimara kwakira umwana we, Jude Okoye yahise amuha izina rya Princess Emma Adanna Okoye ndetse asangiza ibyishimo bye inshuti, abakunzi be ndetse n’umuryango we.
Yagize ati “Mu gihe twunamira Data uheruka kwitaba Imana, nimumfasha twongere tuyishimire ku bw’umunezero yongeye kuduha mu buzima bwacu. Princess Emma aje kuduhoza amarira no kuduha ibyishimo, icyubahiro ni icy’Imana”.
Engineer Jude Okoye ni umwe mu bagira uruhare runini mu iterambere ry’umuziki wa barumuna be aho yagiye abakorera indirimbo zatumye bamamare ku Isi nka Beautiful Onyinye, Alingo, n’izindi nyinshi.


















TANGA IGITEKEREZO