Umusore uzwi ku izina rya AK 47 akaba na murumuna wa Chameleone ari mu byishimo bikomeye kubera abana babiri b’impanga umukunzi we yibarutse.
Nk’uko Bigeye ibitangaza, umukunzi wa AK 47 yibarutse impanga kuwa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2014. Uyu muhanzi akimara kugezwaho inkuru nziza ko umukunzi we yibarutse ntiyihererana ibyishimo bye abisangiza inshuti, umuryango ndetse n’abafana be.
Abinyujije ku rukuta rwa Facebook yagize ati, “Ndashimira Imana kuko inkubiye kabiri ku migisha yanjye. Cannan Ace na Connie Allard mbahaye ikaze bana banjye kandi ndabakunda ndetse umugore wanjye umpaye aba bana beza nzamukunda iteka”
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo Gal ah Bubble yakoranye na Diziza, ashyira amafoto y’abana be kuri Facebook ndetse akomeza gukwirakwiza hose ayo makuru.
Aka 47 yakomeje avuga ko atewe ishema no kuba ababaye umubyeyi w’umuhanzi ndetse akaba abaye uwa mbere wibarutse impanga mu muryango wa Gerald Mayanja, se wa Chameleone, Pallaso, Weasel n’abandi bavukana n’uyu muhanzi.
Uyu muhanzi yibarutse nyuma y’ibibazo yagiranye n’umuvandimwe we Weasel wamutwaye umukobwa bakundanaga ndetse kuri ubu Samira na Weasel bakaba nabo biteguye kwakira imfura.
Samira yateje umwuka mubi hagati ya Weasel na murumuna we Ak47 kubera ko ahanini Weasel yakundanye n’uyu mukobwa mu gihe hari hatangiye kuba ubwiyunge n’uwo batandukanye.


















TANGA IGITEKEREZO